Nshimiyimana Edison w’imyaka 18 wiga mu wa 5 w’ abanza muri GS Kinini mu Murenge wa Kagano,Akarere ka Nyamasheke,arashakishwa n’ urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha( RIB), akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 bigana mu ishuri rimwe.
Uyu musore bivugwa ko yagiye adindira mu ishuri kubera kutarikunda, ni uwo mu Mudugudu wa Rugeregere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Uwo akekwaho gusambanya ni uwo mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano muri aka Karere.
Mukangarambe Florence,nyina w’umwana wasambanyijwe, avugana n’Imvaho Nshya ari kumwe n’ uwo mukobwa we kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ruharambuga, yavuze ko byabaye mu ma saa moya n’ iminota 45 z’umugoroba wo kucyumweru tariki ya 1 Gashyantare,2026.
Avuga ko ubwo uyu mukobwa we yavaga kuzana umupira we w’imbeho ku muturanyi aho yari yawusize yahuye n’abasore 2 barimo uwo bigana n’undi atamenye, bamwirukaho bamwerekeza mu rubingo rwegereye umuhanda, arugezemo aragwa.
Ati: “Bahise bamushyira ibitambaro mu kanwa, bamubohera amaboko inyuma bakoresheje umugozi baboshye bakoresheje ibirere by’insina. Bamaze kumuboha uwo musore atamenye yamusigiye uwo bigana aragenda, aba ari we umusambanya.”
Avuga ko amaze kumusambanya na we yamutaye aho ariruka. Umwana akomeje gukumbagurika muri urwo rubingo hatanabona.
Umubyeyi wahanyuze yumvise umuntu umeze nk’ujagajaga urwo rubingo,arebye abona umwana w’umukobwa uhambiriye amaboko inyuma atavuga, aramwegera aramuhambura anamukura ibyo bitambaro mu kanwa na we ahita yiruka ngo abagize uwo mwana gutyo na we batagaruka bakahamusanga bakamugirira nabi.
Uwo mwana avuga ko n’uwo mubyeyi wamuhambuye atamumenye.
Umwana agihamburwa yavuyemo acumbagira ataha kuko atashoboraga kugenda neza, ahura n’abakora irondo ry’umwuga, ababwira uko bimugendekeye,ni bo bahamagaye ababyeyi be.
Nyina arakomeza ati: “Tukihagera na se twasanze umwana ameze nabi cyane tumwihutana mu kigo nderabuzima cya Nyamasheke bamuha ubutabazi bw’ibanze batwohereza ku bitaro bya Kibogora muri iryo joro.”
Avuga ko ibitaro byitaye ku mwana binababwira kugana RIB kuri sitasiyo ya Ruharambuga gutanga ikirego.
Uwo mubyeyi avuga ko kuva Kucyumweru umwana we yasambanywa kugeza ubu amerewe nabi cyane.
Ati: “Umwana avuga ko yumva ababara cyane mu ntantu, ntabasha kugenda neza, avuga yongorera. Ntarasubira ku ishuri abandi biga, uwamusambanyije n’umufatanyacyaha we sinzi aho bari, ndi mu gahinda gakomeye.”
Avuga ko afite impungenge z’umutekano we n’uw’umwana we,kuko se na nyina b’uwo musore bakomeje kumutera ubwoba bamubwira ko ari we watumye umuhungu wabo abura, ko nataboneka na we n’umukobwa we batazigera babona amahoro.
Ati: “Ubuyobozi bumenye umutekano wanjye n’uw’ umwana wanjye kuko nyuma yo kumwonona bakomeje kuntera ubwoba ko no kuduhitana bazaduhitana niba umuhungu wabo atagarutse kandi hari amakuru ko ari bo bamucikishije.”
Ibyo kumucikisha binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma, Niyonsaba Solange, uvuga ko Mutwarasibo wo mu isibo y’uyu musore yamuhamagaye avuga ko amufite atamucika,yahagera n’abandi bayobozi n’inzego z’ umutekano, Mutwarasibo akababwira ko uwo musore yamucitse.
Ati: “Mutwarasibo ni uwo mu muryango w’uwo musore baranaturanye inzu ku yindi. Yaduhamagaye atubwira ko yamufashe,amufite, tuhageze aratubwira ngo yamucitse ajya iwabo, n’iwabo tuhamushakishije turahamubura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwali Jean Paul yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore agishakishwa, yibutsa ko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza igihe cyose azabonekera azakiryozwa.
Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo b’abakobwa bakabarinda kugenda mu masaha y’ijoro ari bonyine kuko nk’iyo haza kuba
ari mu masaha ya kare cyangwa uyu mwana agendana n’abandi atari guhohoterwa kuriya.
Yaburiye n’abandi baba bagitekereza gusambanya abana kubireka kuko nk’ icyaha kidasaza uwagikoze ntaho yahungira ngo azabure gufatwa ngo abiryozwe,anibutsa ko ibihano ku wasambanije umwana biremereye cyane.
Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 yo ku wa 4 Ukuboza,2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama,2018, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’ imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.