Nyamasheke: Umunyeshuri wo muri Kibogora Polytechnic yarohamye mu Kivu arapfa
Imibereho

Nyamasheke: Umunyeshuri wo muri Kibogora Polytechnic yarohamye mu Kivu arapfa

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

October 13, 2024

Imanirahari Joseph w’imyaka 24, wigaga mu wa mbere w’ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, yarohamye mu Kivu arapfa mu ma saa Cyenda z’igicamunzi zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2024.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umuyobozi w’iyi kaminuza, Dr Mukamusoni Mahuku Dariya, avuga ko uyu musore yatemberanye na mugenzi we, batembera banyura ku kiyaga cya Kivu.

Ati: “Yego. Yarohamye mu Kivu arapfa, n’ubu ntaravamo. Bageze ku kiyaga cya Kivu na mugenzi we, amubwira ko ataharenga atoze, ko nubwo ari uwo mu Karere ka Musanze, iyo yajyaga Rubavu yajyaga agerageza koga, ko nubwo agiye kugerageza.”

Yakomeje agira ati: “Yakuyemo imyenda mugenzi we arayimufasha ajya mu Kivu ngo aroga, ararohama ahita apfa. Kuko na mugenzi we atari azi koga, yabuze ikindi akora, amureba, ntacyo yamumarira, atanga amakuru abahageze basanga byarangiye, hategerejwe ko Umurambo wuburuka, ukazabona gushyingurwa.

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo, avuga ko ubusanzwe iyo abanyeshuri bashya baje, bahurizwa hamwe n’ubuyobozi bakaganirizwa, bakabwirwa ibyemewe n’ibitemewe.

Mu bitemewe no kujya mu kiyaga cya Kivu utazi koga, utanambaye umwambaro wabugenewe kizira kikaziririzwa, ariko nyine urubyiruko kuko akenshi ruba rwumva rushaka kujya mu Kivu koga, ni uko byagenze bararenga bajyayo, uriya ashaka koga bimugendekera kuriya.

Yasabye abanyeshuri bahiga n’abazaza kwirinda kujya mu kiyaga cya Kivu koga batabizi cyangwa batambaye umwambaro wabugenewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yemeje aya makuru asaba abanyeshuri n’abaturage muri rusange kwirinda kujya koga mu kiyaga cya Kivu batabizi, batanambaye umwambaro wabugenewe.

Ati: “Bagomba kwirinda kujya ku Kivu batazi koga, baba banabizi ntibabure kujyana umwambaro wabugenewe.”

TANGA IGITECYEREZO

  • NSENGIMANA David
    October 13, 2024 at 10:17 pm Musubize

    As student of kp twihanganishije umuryango we bakomere kd abandi banyeshuri bashya nabandi basanzwe
    => Kumvira biruta ibitambo

  • IKIREZI Ange Hope
    October 13, 2024 at 11:46 pm Musubize

    Nukuri ubuyobozi bugerageze bufashe abanyeshuri kumva ingaruka zogukora ibintu nkabiriya ko bishobora kubangiriza ubuzima Kandi hafatwe nizindi ngamba nshya kbs 🤗🤗

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA