Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wagambiriye kwiyahura wasanzwe mu Kivu
Imibereho

Nyamasheke: Umurambo w’umukecuru wagambiriye kwiyahura wasanzwe mu Kivu

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 11, 2025

Mukansanga Adeline w’imyaka 70, wari utuye mu Mudugudu wa Kinjira, Akagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, wahoraga avuga ko aziyahura nk’uko n’umugabo we yapfuye yiyahuye, yari yaranabigerageje abaturanyi bakamugarura, umurambo we wasanzwe mu kiyaga cya Kivu hakekwa ko yiyahura.

Umuturanyi we yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mukecuru wibanaga, umwe mu bana be yamuhaye umwuzukuru ngo babane aramwanga, ahitamo gukomeza kwibana.

Yahoraga avuga ko umunsi umwe bazasanga yiyahuye nk’umugabo we, akabivuga cyane iyo yamaraga gusinda.

Ati: “Umurambo we wasanzwe mu Kivu muri iki gitondo ubonywe n’umurobyi wahise amumenya atanga amakuru, abaje kureba basanga yabanje kwipfuka mu maso n’igitambaro yari yitwaje, anakenyera agakapu yari afite, tugakeka ko yabanje gutinya ikiyaga cya Kivu,ari yo mpamvu yipfutse mu maso.”

Yakomeje agira ati: “Hari abari bamubonye nimugoroba avuga ko agiye gusura umuntu ku Mugonero, bugacya ajya kubikuza amafaranga ye muri SACCO ya Mahembe, aho kujyayo ajya ku Kivu, umugore bari baturanye wamunyuzeho amubajije icyo ahakora, avuga ko ari umuntu ategereje. Mugitondo duhabwa amakuru ko umurambo we usanzwe muri icyo kiyaga.’’

Umwe mu bahungu be yabwiye Imvaho Nshya ko hari hashize imyaka 15 se apfuye na we yiyahuye. Kuva se yapfa nyina yakomeje kujya ababwira ko na we aziyahura, anaza kubigerageza mu 2022 biranga.

Ati: “Hashize imyaka 15 papa yiyahuye. Yiyahuriye mu rugo nta mpamvu twamenye yabimuteye. Kuva ubwo mama yatangiye kujya avuga ko na we aziyahura, yaba yasinze bwo akabivuga mu ruhame. Mu 2022 yagiye n’ubundi avuga ko agiye kwiyahura mu Kivu, agarurirwa muri santere y’ubucuruzi ya Mugonero.”

Yongeyeho ati: “Yaragarutse ariko umugambi we ntiyawureka, tukibaza impamvu ikatuyobera. Agashaka kuba wenyine n’umwana ahawe ngo babane akamwanga, none birangiye umurambo we usanzwe mu Kivu yari yagiye avuga ko ari uwo agiye gusura n’umuturanyi uhamubonye akamujijisha amubwira ko hari uwo ategereje.”

Yavuze ko nta kibazo kindi yagiranaga n’abaturanyi cyamuteraga gutekereza kwiyambura ubuzima akanabigeraho ari yo mpamvu banasabye umurambo we ngo bawushyingure utiriwe ujyanwa ku bitaro ngo urakorerwa isuzuma, gusa ko iyo yamaraga gusinda ibitekerezo bye byahindukaga, imvugo kwiyahura akaba ari yo imuhora mu kanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Hagabimfura Pascal, yavuze ko  amakuru akimenyekana, ubuyobozi n’abaturage bihutiye kujya kuvana umurambo w’uyu mukecuru ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ko no kuba yahoraga avuga ko aziyahura ubuyobozi bwabimenye bubibwiwe nabo mu muryango we n’abaturanyi bahoraga bamwumva.

Ati: “Kugeza ubu nta kindi umuryango we watubwiye ukeka cyamuteye kwiyahura. “

Yasabye abaturage ko igihe babona hari umuntu uvuga amagambo aganisha ku kwiyambura ubuzima cyangwa kubwambura abandi, bajya bahita batanga amakuru uwo muntu agakurikiranirwa hafi, cyaba ari ikibazo afite kigashakirwa umuti ariko atiyambuye ubuzima cyangwa ngo agire undi abwambura.’’

Nyakwigendera asize abana 5 n’abuzukuru.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA