Nyamasheke:  Umusaza ushinjwa amarozi yasanganywe inzoka y’impiri
Amakuru

Nyamasheke:  Umusaza ushinjwa amarozi yasanganywe inzoka y’impiri

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 25, 2026

Butera Salomon w’imyaka 72, wo mu Mudugudu wa Gikangaga, Akagari ka  Gasovu, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoka y’impiri n’akanyamaswa bavuga ko kameze nk’isiha, byombi byapfuye.

Uyu musanza ushinjwa amarozi n’abarimo abana be, yanafatanywe amacupa 33 y’imiti ya gakondo itahise imenywa amazina yayo n’undi muti witwa Shubiri avuga ko uvura inzoka zo mu nda.

Umukuru w’Umudugudu wa Gikangaga, Nzabarankize Protais yatangarije Imvaho Nshya ko uyu musaza yatandukanye n’umugore we mukuru babyaranye abana 6 mu mwaka wa 1993, agashaka undi wo mu Bugarama.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo yagarukiye umugore we mukuru, aza avuga ko ari umuvuzi gakondo, yanabiherewe icyangombwa n’Akarere ka Rusizi. Uyu Muyobozi avuga ko hashize igihe gito uyu musaza agarutse, uwo mugore yari yarataye yafashwe n’indwara y’amayobera yo guhinamirana ingingo hafi ya zose z’umubiri, ntagende, agahora avugishwa.

Bamuvuje mu bitaro byose uko bashoboye birananirana, barambiwe bamuzana mu rugo byo gutegereza gusa urupfu n’ubu ari ho aryamye, kweguka ari ukurinda kumwegura. Ubu burwayi ntiyabwumvikanyeho n’abana be bavuga ko bamubonanaga ibintu bitaga amarozi, we akavuga ko ubwo yashakaga undi mugore i Rusizi, yanabaye umuvuzi gakondo, ko atari umurozi ari umuvuzi.

Ati: “Byakomeje guhora mu matamatama ariko noneho bisambuka byose ubwo umwe mu bakobwa be babana yinjiraga mu gikoni yareba hejuru ku gatara banikaho inkwi ngo zumishwe n’umuriro (abandi bita urusenge), akabona inzoka y’impiri n’igisa n’isiha bigaragara ko byishwe vuba bihanitse, yabaza se akamubwira ko ari kubyumisha, ngo iyo nzoka ni uwo agiye kuyishyira.”

Umukobwa akibibona yahise avuza induru abantu barahurura, babona ibyo bisimba se yahashyize, ahamagara Umukuru w’Umudugudu, atanga amakuru yatumye umusaza atabwa muri yombi. Undi muturage w’uyu Mudugudu wa Gikangaga, yagize ati: “Nk’abaturage ibi bintu byaduteye ubwoba cyane, turifuza kumenyeshwa ibyo ari byo urujijo rukavaho. Ari iyo nzoka n’ako gasimba kandi asobanure aho yabikuye n’uburyo yabyishe n’icyo yateganyaga kuzabimaza mu by’ukuri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagenimana Narcisse avuga ko nyuma y’ayo makuru uyu musaza yahise atabwa muri yombi. Ati: “Dushingiye ku makuru twahawe n’abaturage b’Umudugudu wa Gikangaga, Akagari ka Gasovu, twafashe uwitwa Butera Salomon w’imyaka 72, ukekwaho icyaha cyo gukoresha ibikangisho akoresheje ibimenyetso kuko twamusanganye mu nzu inzoka y’impiri yapfuye ayumisha, n’akandi kanyamaswa tutamenye neza kajya kumera nk’isiha na ko yarakumishije.”

Yakomeje agira ati: “Twanamusanganye amacupa agera kuri 33 arimo ibyo we yita imiti gakondo. Ashyikirijwe RIB, Sitasiyo ya Macuba n’ibyo yafatanwe byose kugira ngo basuzume niba koko bigize icyaha.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru, ntibanashake guhita bihanira uyu bitaga umurozi, ko banakomeza kuyatanga no mu bindi babona byabahungabanyiriza umutekano, ngo bikurikiranwe n’inzego zibishinzwe hakurikijwe icyo amategeko ateganya.

Inyamaswa zasanzwe ku rusenge rwa Butera zarapfuye akavuga ko yazumishaga
Amacupa 38 yasanzwe mu rugo rwa Butera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA