Mu ma saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ni bwo umwana w’imyaka 7 witwaga Karebu Gwira Ineza yishwe n’umuriro w’amashanyarazi, ubwo ngo yashakaga kuyakurura akayageza mu gikoni.
Nyakwigendera yabanaga na nyina n’abavandimwe be 2 mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya yavuze ko uwo mwana ubwo yakinaga n’umwana w’umuturanyi wabo, yafashe urutsinga rw’amashanyarazi banikaho imyenda rushishuye arucomeka muri purize (prise) arujyana mu gikoni avuga ko ashaka gushyiramo amashanyarazi, umuriro uhita umufatira aho mu gikoni yikubita hasi arapfa.
Ati: “Mugenzi we yabonye yikubise hasi asohoka yihuta abibwira nyina wari ku irembo, araza asanga umwana we byarangiye ni ko gutabaza abaturanyi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, RIB ihageze, nyuma yo kureba ibyo yarebaga byose, hafatwa umwanzuro wo kumushyingura kuko icyamwishe n’ubundi cyagaragaraga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mwana koko yishwe n’amashanyarazi.
Ati: “Ni byo, umwana w’imyaka 7 yishwe n’amashanyarazi avuga ngo agiye kuyageza mu gikoni, yacometse urutsinga muri prise umuriro uramukubita ahita apfa. Yari ataratangira ishuri, ababyeyi be bari bari ku irembo bahuruzwa n’umwana wakinaga n’uwo ko yikubise hasi, umubyeyi aje asanga byarangiye.’’
Yasabye ababyeyi kujya bakurikirana abana babo igihe bari mu rugo bakina, bakareba imikino bakina ko nta ngaruka yabagiraho, kuko nk’uyu mubyeyi iyo agira aya makenga akareba ibyo abana barimo ubuzima bw’uyu mwana buba butahatakariye.
Yanavuze ko ababyeyi bakwiye kubwira abana ububi bwo gukinisha insinga n’ibijyanye byose n’amashanyarazi n’ibindi byose bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.