Nyamasheke: Umwana yishe undi amukubise isuka mu mutwe amwitiranyije n’ifuku
Amakuru

Nyamasheke: Umwana yishe undi amukubise isuka mu mutwe amwitiranyije n’ifuku

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 11, 2026

Umwana w’imyaka 7 yakubise isuka mu mutwe  mugenzi we ubwo bacukuraga amafuku bimuviramo urupfu mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke. 

Umwana wakubiswe isuka mu mutwe yakomeretse bikomeye ku buryo byatumye agwa mu Bitaro bya Bushenge. 

Uwavuganye na Imvaho Nshya yavuze ko abo bana batavukana, umukuru akaba yakubise umuto agira ngo ni ifuku izamutse atabonye ko mugenzi we ari kureba mu mwobo. 

Ati: “Yakubise isuka cyane atabonye ko mugenzi we ari kureba mu mwobo, ayimwasa mu mutwe igice cy’inyuma undi agwa igihumura, uwari ukubise isuka ahita yiruka ajya kubivuga, abo abibwiye baje basanga umwana aracyari hasi arira cyane anavirirana amaraso mu mutwe, bamujyana ku Bitaro bya Bushenge ari ho yaguye.”

Inzego z’Ibanze zatabajwe zirihuta zikoresha n’inama yo guhumuriza ababyeyi babo bana bombi n’abaturanyi babo.

Yakomeje agira ati: “Ababyeyi b’abana bombi na bo bemeje ko ari impanuka, nta bushake bundi burimo.”

Umwe wo mu muryango wapfushije umwana na we yavuze ko babifashe nk’impanuka yabaye, cyane ko n’ababyeyi bombi ari abaturanyi basanzwe babanye neza, nta watumye umwana gukubita isuka mugenzi we.

Ati: “Urupfu rw’umwana wacu twarwakiriye nk’impanuka isanzwe, ni umunsi w’umuntu uba wageze, nta kibazo twarugizeho, cyane ko n’uwabikoze ari umwana nka we, bigaragara ko nta kindi kibazo cyari kirimo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Habimana Innocent, na we yavuze ko nyuma yo kubona ko ari impanuka isanzwe umwana yakubise isuka mugenzi we atabishaka, cyane ko ari na we watabaje amaze kubikora.

Ati: “Ababyeyi twabahaye, turanakomeza kubaha ubutumwa bwo kujya bakurikiranira hafi abana babo, ntibabashyire hafi ibintu bishobora gukomeretsa cyangwa kwica ngo abana babikinishe. Kuko nk’aba bakinishaga isuka iyo ababyeyi bayibika aho badapfa kugera batari kuyifata ngo bayikinishe kugeza ubwo umwe ayikubita undi.”

Yasabye abanyeyi kurinda abana gukinisha ibikoresho bishobora kubakomeretsa, birinda kubishyira aho abana babibona.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA