Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside watwikiwe kawa afite impungenge z’umutekano we
Imibereho

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside watwikiwe kawa afite impungenge z’umutekano we

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 14, 2025

Manirafasha Jean Bosco warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasanze kawa ze zatwitswe none afite impungenge z’umutekano we n’umuryango we.

Uwo batwikiye kawa ufite myaka 43 atuye mu Mudugudu wa Kagatamu, Akagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko nyuma yo kujya kubagara kawa ze agasanga hari izo batwitsemo, byiyongera ku bindi bibi yagiye akorerwa kuva mu 2022, abona bakabije kumwibasira.

Aganira n’imvaho Nshya, Manirafasha Jean Bosco yavuze ko amaze imyaka irenga 2 abona ibimenyetso by’abamwangiriza bakoresha uburyo bwo kumuhungabanya n’umuryango we akabibonamo ingengabitekerezo ya Jenoside, ko aho bigeze afite impungenge w’umutekano we n’uw’umuryango we, ko abamukorera ubwo bugome banashobora kumuhitana cyangwa  bakagira uwo mu muryango we bahitana.

Ati: “Byatangiye kuri Noheli ya 2022 ubwo twashyinguraga umukecuru wanjye wari witabye Imana. Tuvuyeyo umuntu utaramenyekana yandika kuri beto (béton) yo kumva itaranuma, ko atari umukecuru wanjye ushyinguyemo,ari jye wapfuye ushyinguyemo, ngo Imana impe iruhuko ridashira, ayo magambo anayandika ku musaraba. Uwabikoze n’ubu ntaramenyekana.”

Yavuze ko yagiye kubisiba ashyiraho amakaro, asubiyeyo asanga n’ubundi abataramenyekana barayamenaguye, ashyiraho andi, icyakora yo ntibayakuyeho ahubwo bamukoreye ibindi mu myaka yakurikiyeho.

Ati: “Mu 2023 nagiye mu murima w’imyumbati nsanga bayitemaguye indi baravunagura, ibyo byose nkabyereka ubuyobozi bwa Ibuka, ubwa Leta n’inzego z’umutekano. Muri 2024, ngiye mu nsina na zo nsanga bazitemaguye, ejobundi tariki ya 11 Mutarama uyu mwaka, ngiye kubagara kawa nsanga zimwe bazitwitse,mbona aho bigeze ukora ibyo ntafatwe, amaherezo ari jye asigaje cyangwa uwo mu muryango wanjye.”

Manirafasha afite umugore n’abana 4, akaba akora ku kigo nderabuzima cya Bushenge, yabwiye Imvaho Nshya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye iwabo ari umuryango w’abana 12, bicamo 10 bose, asigarana n’umuvandimwe we umwe gusa, abamumariye umuryango bawusiga iheruheru.

Yagerageje kwiyubaka, bava aho bari batuye mbere ya Jenoside, baza gutura mu Mudugudu w’abandi baturage hafi y’ibitaro bya Bushenge, akavuga ko atazi niba ari abamumariye umuryango bashaka kurangiza umugambi  wabo cyangwa ari abandi, akifuza ko ubikora  yafatwa akabiryozwa.

Ati’: “Namaze gutahwamo n’ubwoba ku buryo ntagisinzira. Agakoze ku rugi kose nijoro nikanga ari abo bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside baje kunyicana n’umuryango wanjye.”

 Sinshobora gutinda ku kazi, gutaha jyenyine mu ma saa moya z’ijoro cyangwa kujya aho abandi bari ngo numve ntekanye kuko mba ntekereza ko unkorera ibyo aba anshungiye hafi ngo ankureho, cyangwa ajye gukuraho abasigaye mu rugo kuko na bo basigarana ubwoba bwinshi.’’

Anavuga ko ikindi kimutera impungenge ari uko n’abana ku mashuri bumva cyangwa babona ibikomeza kubakorerwa bashobora kutiga neza, akavuga ariko ko ku Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, yaraye atwikiwe kawa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage bakabihanangiriza, bakanabasaba ubufatanye mu gushakisha ukora ibyo.

Akifuza ko umutekano we n’uw’umuryango we wakomeza gukurikiranirwa hafi, ngo ejo cyangwa ejobundi batumva ngo yishwe.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Bushenge Nkubito Emmanuel, avuga ko nka Ibuka na bo bahangayikishijwe bikomeye n’ibikorerwa  Manirafasha Jean Bosco, aturanye  n’abandi  mu Mudugudu w’imiturire wa Kagatamu, ntihagire undi muturage bikorerwa, bagasanga bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Nyuma yo kugenzura nka Ibuka n’izindi nzego, twasanze ibi ari ingengabitekerezo ya Jenoside kandi natwe nka Ibuka duhangayikishijwe cyane n’ibyo akomeje gukorerwa. Turasaba iperereza ryakwerekana ukora ibi akamenyekana, akabihanirwa kuko birababaje cyane.”

Umuyobozi  w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko  ikibazo cyagaragajwe, ubuyobozi bwagiyeyo kumuhumuriza no kuganiriza abaturage, iperereza  ryatangiye ngo hamenyekane  ikibyihishe inyuma.

Ati: “Iperereza ryimbitse riri gukorwa ngo ubikora amenyekane kuko ntidushobora na rimwe kwihanganira uhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda azana ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo tugishyiraho imbaraga nyinshi kurenza n’uko abantu babitekereza.”

Yamwijeje umutekano, anongera gusaba abaturage kwirinda no gukumira imyitwarire iganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha kuko ingaruka k’ubigaragaweho zimubera mbi cyane.

Manirafasha yatwikiwe kawa
Banamurimburiye imyumbati mu myaka ishize

TANGA IGITECYEREZO

  • Lg
    January 14, 2025 at 9:30 pm Musubize

    Ko numva babazimu babo bongeye kubatera ubwo abantu baraza kubakira !! ubu nineho imbwa bizajya bitahutwaho bajye bayimanika ibyo kuzicirira biveho ntawe ucirira umusega mubantu

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA