Nyamasheke: Uwategaga abantu yitwaje umupanga n’icyuma yafashwe 
Ubutabera

Nyamasheke: Uwategaga abantu yitwaje umupanga n’icyuma yafashwe 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 5, 2026

Imanishimwe Emmanuel w’imyaka 23, wo mu Mudugudu wa Rwabagoyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyovu, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, afite umupanga n’icyuma mu ntoki akekwaho gukoresha mu bujura.

Yafashwe ku bufatanye n’abaturage b’Umudugudu wa Kanyovu, hafi y’ikiyaga cya Kivu ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu yegereye ubwato yashakaga kwiba. Umwe mu baturage bamufashe yabwiye Imvaho Nshya ko aho yafatiwe yari amaze iminsi n’ubundi ahategera abaturage afite umupanga n’icyuma akabambura ibirimo amatelefoni akiruka. 

Babimenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri n’uwa Shangi, n’Inzego z’umutekano, aracungwa kugeza afatiwe mu cyuho ashaka kwiba ubwato. Ati: “Yafatanywe umupanga n’icyuma akoresha mu bujura, afatirwa ku bwato bw’uwitwa Tuyishime Innocent ashaka kubwiba ngo abujyane aho batazabumenya.” Akomeza avuga ko uyu musore yahise ashyikirizwa Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ruharambuga kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera. 

Undi muturage wari uri aho umuzi neza, na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Uyu musore asanzwe ari igihazi giteza umutekano muke mu kibaya cya Mwaga no mu baturage, aho hari umusore witwa Ndahimana Janvier w’imyaka 23 aherutse gutega akamwambura telefoni, akanamukomeretsa mu ijosi.” 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwali Jean Paul yashimiye cyane abaturage bafashe uyu musore, ntibatinye ko yabagirira nabi, bakamukomeza kugeza agejejwe mu maboko y’Inzego z’umutekano. Ati: “Yari asanzwe avugwaho ubujura bwitwaje intwaro gakondo, aho yategerega abaturage mu mayira akabambura, bamwe akanabakomeretsa. Ubuyobozi bw’Imirenge yombi, abaturage n’inzego z’umutekano, mu guhanahana amakuru byatumye afatwa agiye kwiba ubwato.”

Yasabye abaturage gukomereza aho mu kwicungira umutekano, aho bumvise ushobora kuwuhungabanya bakamutungira agatoki ku zindi nzego, agafatwa akabiryozwa. Yavuze ko ubujura nk’ubu butari busanzwe, anaburira n’undi watekereza guhungabanya umutekano w’abaturage nk’uku, ko kumufata byoroshye bitewe n’uko abaturage ubwabo bakangukiye gufatanya n’ubuyobozi kuwibungabungira.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA