Nyamasheke: Uwavuze ko atangiye umwaka atazarangiza yasanzwe yimanitse
Imibereho

Nyamasheke: Uwavuze ko atangiye umwaka atazarangiza yasanzwe yimanitse

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 7, 2026

Sindikubwabo Philémon w’imyaka 38, wari utuye mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe yimanikishije inzitiramibu, nyuma y’iminsi mike yari ishize abwira abaturanyi be ko atangiye umwaka atazarangiza.

Umwe mu bo mu Muryango we yabwiye Imvaho Nshya ko bakeka ko yiyahuye abitewe n’agahinda gakabije yari amaranye igihe kanamuteye ikibazo cyo mu mutwe, agitewe n’umugore we na we wagize icyo kibazo bamaranye imyaka ibiri gusa bashakanye.

Yavuze ko kuri ubu bari bamaranye imyaka irindwi bashakanye akaba yari agerageje kwiyahura inshuro ebyiri byanga bigakunda ku ya gatatu.

Yakomeje abwira Imvaho Nshya ko uyu Sindikubwabo Philémon yashakanye n’umugore we byemewe n’amategeko muri 2018.

Mu mwaka wa 2020 umugore we yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, baramuvuza aho bashoboye hose birananirana banagera i Ndera muri CARAES.

Muri 2024, umugabo yabonye ko kwita ku mugore we i Ndera bitamworoheye, asanga mukuru we utuye mu Karere ka Kamonyi, ngo ajye ajya kumuvuza byoroshye aturutse hafi.

Ati: “Yakomeje kumuvuza bataha aho i Kamonyi, umugore gukira birananirana, aho babaga bagiye kubona babona umugabo atangiye kugaragaraza ibimenyetso by’agahinda gakabije no kwigunga. Hashize iminsi mike anatangira kugaragaza iby’uburwayi bwo mu mutwe nk’ubw’umugore we, na we bamujyana i Ndera.”

Bivugwa kandi ko abaganga bamuhaye imiti aho kuyinywa ashaka kuyiyahuza, anyway irenze igipimo yandikiwe na muganga. Ibyo byatumye asambagurika bamuha amata arahembuka.

Muri Nyakanga umwaka ushize, uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kugarukana n’umugore we iwabo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Karambi.

Mu Kuboza umwaka ushize n’ubundi iyo miti yafataga yari yakuye i Ndera yashatse kongera kuyiyahuza, nyina wabakurikiraniraga hafi asanze ahirita aratabaza bamuha amata biranga bamujyana mu Bitaro bya Kibogora.

Ati: “Yamazeyo nk’ibyumweru 3 aragaruka ariko bigaragara ko ikibazo akigifite, none mugitondo nyina yaduhamagaye atubwira ko amusanze mu mugozi w’inzitiramibu yiyahuye.”

Umukuru w’Umudugudu wa Bugarama Kampayana Télésphore, yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yari amaze iminsi ababwira ko nubwo bamaze kumugarura inshuro ebyiri ubutaha batazamukurikira.

Ati: “Yari amaze iminsi ari yo mvugo imuri mu kanwa ko bamutabaye inshuro ebyiri ashaka kwiyahura, iya gatatu batazamugarura kandi ko uyu mwaka atangiye atazawurangiza atiyahuye, none koko nyina yadutabaje atubwira ko yagiye kubareba we n’umugore we nk’uko bisanzwe yasuhuza akabura umwikiriza.”

Bivugwa ko umugabo yiyahuye, umugore we ari munsi y’urugo atonora ibishyimbo yari yaranduye munsi y’urugo.

Umukozi w’umurenge wa Karambi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Niyonizeye Claudine wahise utabara, yabwiye Imvaho Nshya ko umuryango wa nyakwigendera wemeje ko yiyahuye, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zimaze kubiganiraho, hafatwa umwanzuro w’uko ahita ashyingurwa atarinze kujyanwa ku bitaro.

Ati: “Umuryango we watubwiye ko yabanje kugaragaza ikibazo cyo mu mutwe akajyanwa i Ndera imiti ahawe akagerageza kuyiyahuza inshuro ebyiri zose byanga, ari bwo yasanzwe noneho yimanitse muri supaneti yapfuye.”

Yakomeje avuga ko n’umugore we na we byagaragaraga ko afite ikibazo cyo mu mutwe cyane ko atigeze amenya ko umugabo we yapfuye kandi yari ahari, ahubwo akaba yaranduraga ibishyimbo bitarera ngo abitonore.

Ati: “Tugiye gukomeza kumukurikirana nk’ubuyobozi, dufashe umuryango we kumuvuza, cyane cyane ko n’umwana bari bafitanye, abo mu muryango wabo bamujyanye kumurera kubera nyine ubu burwayi bw’ababyeyi be.”

Yihanganishije umuryango wagize ibi byago awizeza ko aubuyobozi bukomeza kuwuba hafi.

Inzego zatabaye muri uyu muryango usigayemo umugore na we ufite ikibazo cyo mu mutwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA