Nyamasheke: Yahereye ku bwatsi bwa 3 500 Frw ageze ku asaga miliyoni 30
Ubukungu

Nyamasheke: Yahereye ku bwatsi bwa 3 500 Frw ageze ku asaga miliyoni 30

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

December 27, 2024

Mukandekezi Immaculée ni umugore wahereye ku bwatsi bw’amatungo yagurishije amafaranga y’u Rwanda 3 500 mu 2002, ayaranguramo amasaka, arayinika agurishije  atangira kunguka, agera n’ubwo aguza muri Sacco none ageze ku mitungo y’amafaranga asaga miliyoni 30.

Uwo Mukandekezi w’imyaka 45 utuye mu Mudugudu wa Wibungo, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, avuga ko gupfusha umugabo bamaranye imyaka 4 gusa mu 2006, amusize mu kazu gato k’amabati 15 n’abana 2 bari babyaranye, nubwo bwari ubuzima busharira, kugana Karambi Vision SACCO agakoresha neza inguzanyo yahabwaga byamuhojeje amarira bimuhindura umugore wihagazeho ku ifaranga.

Akomeza avuga ko yapfakaye icyo gihe ikilo cy’amasaka kigura amafaranga 250, atema bwa bwatsi bamuha 3500 agura ibilo 25 by’amasaka bya 2500, asigaye 1000 ayahahishiriza abana, amasaka arayinika agurishije amamera yunguka 2500 aba abonye agura ibilo 50 by’andi.

Yakomeje acuruza amamera buhoro buhoro, yunguka atunga abana, muri 2009 politiki nziza ya Leta yo kugeza SACCO mu Mirenge igera n’iwabo mu Murenge wa Karambi, haza Karambi Vision SACCO ajyayo mu ba mbere afunguza konti, bamuha agatabo, afite intego yo kuguza nibura amafaranga y’u Rwanda 40 000 akarangura amasaka menshi.

Yabonye abaguzi kuko yashoboraga gucuruza imifuka 2 ku munsi, cyane ko gucuruza amamera ari we wari ubyadukanye, bitari bizwi.

Yagize ati: “Hari uwangurije ya 40 000 Frw, ndayakoresha, ukwezi gushize nemerewe kuguza SACCO, impa 45 000 Frw nishyura 40 000 y’uwangurije, nkomeza umutsi ndakora ngera ku kurangura imifuka 4, abalikiya ari benshi cyane.  Nyuma umugore duturanye yangurije 200 0000 Frw, noneho njya kurangurira i Kigali.”

Avuga ko yakomeje gucuruza amamera barayakunda cyane, agiye kubona abona kuri SACCO amaze kubitsayo arenga 1 500 000, arayabikuza ayagura inyubako y’ubucuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama yakoreragamo.

Ati: “Iyo nzu nayiguze ayo mafaranga yose nsigarira aho. Ariko kuko nari maze kwizerwa, umugabo umwe anguriza imifuka 3 y’amasaka, ndayacuruza, njya kuri SACCO bampa ingoboka y’amafaranga 300 000 kubera icyizere n’ubunyangamugayo.

Ndangura toni irenga y’amasaka, nishyura uwanguruje aye, imikorere irakomeza, mfata inguzanyo kuri SACCO, nzishyura nkomeza kugeza ubwo nguze indi nzu y’ubucuruzi nubaka n’iyo mbamo nziza, ngura n’ibindi byinshi ubu ndi umugore wihagazeho.’’

Mukandekezi yakomeje asobanura ko ibyo akesha ubwo bucuruzi.

Ati: “Nubatse inzu nziza y’amatafari ahiye y’amabati 70 manini, ifite agaciro ka miliyoni 10, irimo amashanyarazi n’amazi, nanagura indi nzu ya kabiri y’ubucuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama, zombi z’agaciro ka miliyoni 4 nzicururizamo ndihira n’abana amashuri.”

Yongeyeho ati: “Mfite ishyamba ry’agaciro ka miliyoni 3, ikibanza naguze mu Bugesera cya miliyoni 2, umurima wa kawa wa miliyoni 2, ingurube 8 z’agaciro hafi miliyoni 2, n’izindi ngurube 20 naragije abaturanyi, ikimasa naragije bampa 500 000 n’ibindi.”

Anafite gahunda yo gushinga farumasi y’imiti y’amatungo mu mujyi wa Rwamagana, akayiha umukobwa we urangije kaminuza mu buveterineri akayikoramo.

Ikindi, asaba abagore bapfusha abagabo bakiheba, kujya bihangana, bagakora cyane bakirinda kwiyandarika, ko binatuma n’abagabo babubaha, bakabaha agaciro.

Umuyobozi wa Karambi Vision SACCO Kagimbangabo Jean, ashimira cyane uyu mugore aho yigejeje, ko akoresha inguzanyo neza akazishyura neza, bagenzi be bakwiye kumureberaho.

Ati: “Mu banyamuryango barenga 13 000 dufite, abagore ntibararenga 30%. Mukandekezi Immaculée yababera urugero rwiza. Tumushimira uburyo yamenye akamaro k’ibigo by’imari no gukoresha neza inguzanyo n’abandi bamurebereho.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal, avuga ko abakorana neza na Karambi Vision SACCO usanga bateye imbere cyane kuruta abatarabimenya.

Ati: “Iterambere rya Mukandekezi Immaculée ni urugero rw’imiyoborere myiza Igihugu gifite iha buri wese amahirwe n’umugore agakora akigeza ahafatika bitagombye kuba ari kumwe n’umugabo, akajya muri SACCO akaguza, agakora akiteza imbere nta kibazo ari byo dushishikariza n’abandi bagore, baba abafite abagabo cyangwa abatabafite.”

Yashimiye n’abandi bagore bishakamo ibisubizo, avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge buzakomeza kubaba hafi mu bitekerezo, kunoza imishinga yabo n’ibindi.

Mukandekezi yoroye ingurube 8 iwe mu rugo akagira n’izindi 20 yaragije
Iyi ni inzu akesha kuba yarabaye umugore witangira umurimo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA