Ntigurirwa Claude w’imyaka 27 yatawe muri yombi nyuma yo gukurwa hejuru y’inzu abanamo n’umugore we witwa Uwambajemariya Josiane w’imyaka 24, basezeranye byemewe n’amategeko ubwo yari amaze kuyikuraho amabati 3 avuga ko adashaka ko uyu mugore we ashinja kumuca inyuma ayisubiramo.
Umwe mu bamukuye kuri iyo nzu yatangiye kuyisenya, yabwiye Imvaho Nshya ko bayimukuyeho mu ma saa mbiri n’igice z’igitondo ayisakambura n’umujinya mwinshi n’umugore ari hafi aho, yamuhunze kuko yavugaga ko amufashe yamwereka.
Ati: “Bamaranye imyaka 5. Babanje kubana badasezeranye basezerana nyuma mu 2023, bafitanye abana 2 bato. Umugabo amushinja ubusambanyi buhoraho n’umugabo baturanye. Umugabo atubwira ko yabimuganirijeho umugore akanga kubireka avuga ko atari byo, umugabo amubeshyera.”
Yongeyeho ati: “Umugabo avuga ko yabonye bikomeza, umugore akabihakana kuko atari yamufatiye mu cyuho, abiganiriza imiryango yabo yombi na bwo birananirana, ikibazo akigeza ku buyobozi bw’Akagari kabo,igihe butaragikemura we abikemuza gusenya inzu babamo, ngo ntamushaka, ntashaka ko ayibamo.
Umugore yatubwiye ko umugabo amubeshyera, nuko kumuhoza ku nkeke amubeshyera ari ihohotera.”
Yavuze ko nk’abaturanyi bafashe iya mbere bakamubuza gukomeza gusenya inzu.
Ati: “Nk’abaturanyi ntitwari gukomeza kurebara umuntu asenya inzu abanamo n’umuryango. Twayimukuyeho tumushyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruharambuga ari kumwe n’umugore we ngo baganirizwe harebwe icyakorwa. Imbere y’ubuyobozi uyu mugabo yagaragaje ko adashaka uyu mugore atanamurekera muri iyo nzu, ahubwo ayisenya bose bakangara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga Uwimana Damas, avuga ko nyuma yo kumubuza gusenya iyo nzu, ayo mabati 3 yari amaze gukuraho yasubijweho n’umuryango we, babaganirije babona afite uburakari bwinshi avuga ko icyemezo yafashe ari ndakuka, bahitamo kumushyikiriza inzego z’umutekano.
Ati: “Twahise tumushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ruharambuga twirinda ibyakurikira uburakari bwinshi yari afitiye umugore we, bwagaragazwaga n’uburyo yari atangiye kwisenyera, twanga ko yagirira nabi umugore we cyangwa abana be, na we akaba yakwikurikizaho.”
Avuga ko muri uyu Murenge hari habaruwe indi miryango 20 ibana mu makimbirane, imyinshi muri yo itarasezeranye byemewe n’amategeko. Yatangiye kuganirizwa imwe yiyemeza guhinduka iranasezerana, icyinangiye iracyaganirizwa inakurikiranirwa hafi, igihe byananirana yazagirwa inama yo kwisunga amategeko, aho gushaka gukora ibigize icyaha ngo irahimana.