Umulisa Janvière w’imyaka 20, wo mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yishimira intambwe yateye mu iterambere abikesha kuboha uduseke n’imitako bikamurihira amashuri yisumbuye, akanabona ibindi akenera atagize uwo abisaba cyangwa ubimuha amushutse ngo abe yamwangiriza ubuzima.
Uyu mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa 5 muri GS Saint Kizito Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo, avuga ko uyu mwuga awukesha nyirakuru yajyaga abona awukora, akawumwigisha, agakura awukunze.
Uyu munsi yishimira ko uyu mwuga umuhesha ishema mu bandi bakobwa barimo n’abo bigana ndetse n’aho uvuka mu Karere ka Nyamagabe.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Mfite ababyeyi bombi, turi abana 4 mu muryango wacu. Niga mu wa 5 w’ayisumbuye, tukagira uwiga mu wa 4 na we w’ayisumbuye, uwiga mu mashuri abanza n’uwiga mu nshuke. Jye ababyeyi banjye umutwaro wo kundihira amafaranga y’ishuri kimwe n’ikindi cyose gisaba amafaranga narawubatuye kubera uyu mwuga wanjye.”
Ikindi ashima umwuga we ni uko umufasha kubyaza umusaruro wose yifuza ibiruhuko kuko nk’ibi birebire ngo abikoreramo amafaranga menshi, kuko kubera ubukwe bwinshi buba buhari kandi abageni benshi baba bamushakaho imitako n’uduseke batahana.
Ati: “Nduhuka amasomo ariko simba nduhutse akazi ahubwo mba nje gukorera amafaranga. Ni igihe abantu baba bankeneye cyane, cyane cyane ko mfite n’umugisha wo kuba ibyo nkora bikundwa na benshi, baba banashaka kunteza imbere nyuma yo kumva ubuhamya bwanjye bw’ukuntu niyemeje kuruhura ababyeyi umutwaro w’amafaranga y’ishuri, bakanteza imbere ku bwinshi.”
Avuga ko itangira ry’igihembwe cya mbere rigera yinjije nibura amafaranga y’u Rwanda 120.000 amufasha mu byo azakenera byose ku ishuri, akanagira ayo azigama mu kigo cy’imari arimo kuko yiga ataha mu muryango.
Mu mpera z’icyumweru atagiye kwiga, nyuma yo gusubiramo amasomo akaba akora umwuga we.
Avuga ko bagenzi be bigana bamaze kumenya ko akora uyu mwuga, bamwe bakamusaba kuwubigisha, akababazwa no kubiburira umwanya kuko na we aba ashaka ko n’ab’i Nyamagabe bamuyoboka ari benshi.
Anavuga ko ajya yitabira amarushanwa y’abana b’abakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri babashije kwihangira imirimo, akegukana ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri. Kimwe mu byamushimishije cyane ari icyo yigeze guhabwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.
Agaya abakobwa bagenzi be bashukwa n’abasore n’abagabo bubatse, babafatiye ku bukene ubupfubyi n’ibindi, kandi bashobora gukoresha ubwenge bwabo bakagira icyo bigezaho bahugiraho, kibatandukanya n’ibyo byaruzi bya hato na hato.
Ati: “Niba abasore cyangw abagabo badushukisha amafaranga cyangwa ibyo baba bayaguze, Jye nkaba nyabona nyakesha umwuga wanjye, babizi, ubwo banshuka bampereye he? Nubwo naba nkorera amafaranga 70.000 mu kwezi kuko nkiri ku ntebe y’ishuri ndashaka kurangara ayo ntahagije igihe ibindi mbibona aho ntaha cyangwa iwacu mu biruhuko?”
Umulisa akomeza avuga ko kuva yagera mu wa 3 wisumbuye kugeza ubu nta faranga na rimwe ry’ishuri arasaba ababyeyi be.
Afite intego yo kuzirihira na Kaminuza abikesha uyu mwaga n’indi ashobora kuziga arangije ayisumbuye akazanarihira abavandimwe be 3 bose, ku buryo iwabo nta faranga na rimwe ry’ishuri rizongera kubagora.
Avuga ariko ko agihura n’imbogamizi z’ibikoresho kuko nubwo akoresha indodo z’imifuka n’ishinge, hari udutako ashyiramo tumusaba amafaranga rimwe na rimwe amubana makeya yayashyize mu bikoresho by’ishuri.
Arasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kumutera ingabo mu bitugu akazajya abona ibyo akeneye, akanabasha kwagura amasoko akazagera kure hasoboka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, ashima ibikorwa n’uyu mwana w’umukobwa Umulisa Jnvière kimwe n’urundi rubyiruko rw’aka Karere rwabashije kwihangira imirimo.
Ati: “Abana nk’aba baba bashimishije cyane, kuko niba abasha kugira icyo yigezaho abikesha imbaraga ze ntako bisa. Ku by’igishoro we n’abandi bagaragaza, icya ngombwa n’ubwonko butekereza neza kuko ubwabwo ni igishoro. Ushobora gukora ibikorwa by’ubuhinzi bidasabye ko ugira isambu yawe bwite. Wayatisha cyangwa ukayitizwa, ariko ukayikoresha bidasabye ngo ube nyirayo.”
Yarakomeje agira ati: “N’uru rubyiruko rukoreshe amahirwe rufite inyunganizi zizaza ariko burya iyo wirata ibyo wavunikiye wowe ubwawe ntako bisa. We na bagenzi be birwanaho kuriya turabashima cyane.”
Meya Mupenzi Narcisse ashishikariza urubyiruko rwiga kujya rubyaza umusaruro ufatika ibiruhuko, rufatiye urugero kuri uru rugenzi rwarwo.