Nyamasheke: Afungiwe gukubita Gitifu ashinja kumwimisha imfashanyo y’abibasiwe n’amapfa
Amakuru

Nyamasheke: Afungiwe gukubita Gitifu ashinja kumwimisha imfashanyo y’abibasiwe n’amapfa

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 10, 2026

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, hafungiye Ndagijimana Félix w’imyaka 44 y’amavuko, ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, Ngabonziza Principe uyobora Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, amushinja kumukura ku rutonde rw’abahabwa imfashanyo y’ibigori bibasiwe n’amapfa.

Ni nyuma y’izuba ryinshi ryacanye muri uwo Murenge imyaka ikumagara ntiyere none abaturage biganjemo abahinzi barashonje.

Byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 8 Mutarama, 2026 ubwo uyu muyobozi yari ari kumwe n’abandi bakora ubugenzuzi bw’irondo no kureba niba utubari twubahiriza amabwiriza.

Gitifu Ngabonziza Principe yabwiye Imvaho Nshya ko yari kumwe n’abagize nyobozi z’Imidigudugu n’inkeragutabara zikorera muri ako Kagari, bafatanya kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari, bahura na Ndagijimana Félix yasinze avuye mu kabari.

Ati: “Yatubajije abo turi bo mubwira ko turi abayobozi turi kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari. Yahise avuga ngo ‘Ese’ Ni mwe mwankuye ku rutonde rw’abahawe ibigori?’

Ntaramusubiza  aransunika. Mubajije icyo ansunikira ahita ankubita ikofe ku munwa wo hejuru, arawukomeretsa, ntangira kuvirirana amaraso menshi.’’

Yongeraho ati: “Yahise yiruka abo twari kumwe bamwirukaho baramufata ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Shangi, njya ku kigo nderabuzima cya Mukoma kwivuza, banambwira kujya ku bitaro bya Bushenge ngo barebe niba nta kindi kibazo nagize, najya gutanga ikirego kuri RIB ngo uyu muturage akurikiranwe ku bw’urwo rugomo.’’

Avuga ko atamukuye ku rutonde rw’abahawe iyo mfashanyo y’ibigori, ko yarukuweho n’abaturage bagenzi be kuko yishoboye, kandi byarahabwaga abatishoboye, bityo akaba yaramuhohoteye.

Umuturage wo mu Kagari ka Mariba, yabwiye Imvaho Nshya ko guhohotera abayobozi gutya bitari bisanzwe muri uwo Murenge ariko ko uyu mugabo wabikoze ngo n’ubundi asanzwe ari mu bo bita ibihazi, bisinda bigateza urugomo.

Ati: “Asanzwe ari igihazi kimara gusinda kigateza umutekano muke mu baturage. Kugera aho gusagararira abayobozi bari mu kazi kabo turumva yarengereye arakabya. Akwiye kubihanirwa mu buryo butuma n’abandi batekerezaga kujya bahohotera ubuyobozi cyangwa izindi nzego ziri mu kazi kazo babicikaho.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal yemeje ko uyu muturage yakoreye umuyobozi we urugomo, byatumye ashyikirizwa RIB ngo abibazwe.

Ati: “Twamushyikirije RIB, sitasiyo ya Shangi ngo abikurikiranweho,uwakomeretse ajya kwa muganga,anasabwa gutanga ikIrego kuri RIB.

Gitifu yahohotewe ari mu kazi ke ko kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari mu masaha y’ijoro.’’

Yakomeje agira ati: “Turasaba abaturage kwitwararika. Mu gihe umuturage asobanuriwe n’urwego rumwe ntanyurwe, ntakwiye gukora igisa n’imyigaragambyo ngo anatekereze guhohotera inzego. Akwiye kugana urwego rwisumbuye rukamukemurira ikibazo aho gushaka guhohotera inzego ziri mu kazi kazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Ngabonziza Principe wahohotewe
Ndagijimana Félix yahise atabwa muri yombi azira gukorera urugomo Gitifu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA