Abatujwe mu Mudugu wa Nyagasambu uzwi ku izina rya Nyabugogo mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza bavuga ko inzu zubakiwe bamwe yenda kubagwaho abandi akaba yaramaze kugwa ku buryo bifuza gusanirwa.
Umwe muri abo baturage avuga ko inzu bubakiwe zabaguyeho kubera kubakishwa amatafari atumye.
Ati: “Uku gusenyuka kw’inzu twubakiwe guturuka ku kuba yarubakishijwe amatafari mabisi, none se ko babumbaga itafari mugitondo saa mbiri bakaryubakisha, urumva aho inzu itasenyuka ari hehe ndifuza ko ubuyobozi budufasha muri iki kibazo.”
Mugenzi we nawe avuga ko inzu yabo nta gasima kagiyeho nibura ngo kabe kayifasha gukomera.
Aragira ati: “Erega inzu zacu ntacyazibuza kugwa kuko nta gasima kagiyeho, urumva muri make gusenyuka kwazo bifite byinshi biturukaho, nibadufashe kuko bamwe muri twe twatangiye gusembera kubera kubura aho turambika umusaya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko ikibazo cy’iyo miryango hari uburyo bwo kugikemura.
Ati: “Uriya Mudugudu wubatswe hutihuti hafashwa abatari bafite aho bakinga umusaya, ari kuri ubu Umurenge wamaze kubarura inzu zizasubirwamo ku buryo n’abari bamaze kuwuvamo kubera ikibazo cy’inzu zabo na bo bazubakirwa bakagaruka.”
Kuri ubu imiryango itishoboye igera kuri 31 ituye mu nzu yubakiwe na Leta mu Mudugudu wa Nyagasambu uzwi ku izina rya Nyabugogo wo mu Kagari ka Gitovu, ivuga ko nubwo ari yo ibarurwa ko yazanywe gutuzwa muri uwo Mudugudu, yo ari icyiciro cya kabiri kihatujwe kuko ubundi hari abigeze kuhatuzwa mbere yabo barenga mirongo 70 basubiye mu buzima bwo kubunza akarago bitwe nuko inzu bari bubakiwe zahise zisenyuka burundu kubera kubakwa zisondetswe.