Abatuye mu Karere ka Nyanza bavuga ko bifuza ko amwe mu mashuri afite ibyumba bishaje binasakaje amategura bivugururwa, kuko iyo imvura iguye abanyeshuri bahindura ibyicaro, bahunga imvura ngo batanyagirwa, bakihindira ahatava.
Nsanzumuhire Ezekiel utuye mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza, avuga ko ikigo cy’amashuri abanza cya Shyira ibyumba bishaje bikaba bikeneye kuvugururwa bikanavanwaho amategura ashaje abisakaje.
Ati: “Jyewe nturiye ishuri rya Shyira ariko rwose ubuyobozi bukwiye kudufasha ibyumba by’amashuri bikavugururwa ndetse bigasakarwa neza kuko amategura abisakaye yamaze gusaza mu gihe cy’imvura abanyeshuri baravirwa”.
Umwe mu banyeshuri wiga kuri iki kigo cy’amashuri abanza cya Shyira mu mwaka wa gatandatu nawe avuga ko ishuri ryabo riva kubera ko amategura ashaje kandi yajemo imyenge.
Ati: “Mu gihe cy’imvura turavirwa kubera ko amategura ashaje arimo imyenge, ku buryo usanga hari abimuka aho bari bicaye kubera kuvirwa mbese badufasha bakadusakarira n’amabati.”
Mukarukundo Aloysia we atuye mu uurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza. avuga ko yifuza ko ishuri ry’iwabo ribanza rya Nkomero ryavugururwa kuko rishaje.
Ati: “Rero ubuyobozi turabusaba kudufasha ishuri ryacu rya Nkomero rikavugururwa kuko ari ibyumba by’amashuri bishaje, ari amategura abisakaye nayo arashaje. Mbese natwe turashaka ko batwubakira ibyumba by’amashuri abana bakajya biga badafite ubwoba bwo kuvirwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine avuga ko ubuyobozi bufite gahunda yo kuvugurura ibyumba by’amashuri bishaje no kubaka ibishya.
Ati: “Ibyo abaturage bavuga ni byo kuko hari ibyumba by’amashuri bishaje bikeneye kuvugururwa. Icyo rero nabizeza ni uko ubu twatangiye kubaka ibyumba by’amashuri bishya ariko tunajyana no kuvugurura ibyumba bishaje, ku buryo nibura umwaka utaha bijyanye n’ubushobozi buzagenda buboneka dufite gahunda y’uko ibyumba by’amashuri bishaje bizaba byamaze kuvugururwa.”
Ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje binashakaje amategura bikenewe kuvugururwa biboneka muri imwe mu Mirenge y’Akarere ka Nyanza, aho ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibyo bwamaze kubarura bikeneye kuvugururwa bigera kuri 48, ari nabyo bufitiye gahunda yo kurangiza kuvugurura mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2025-2026.