Nyanza: MINALOC yinjiye mu kibazo cy’Umugitifu washyize iterabwoba ku baturage  
Ubutabera

Nyanza: MINALOC yinjiye mu kibazo cy’Umugitifu washyize iterabwoba ku baturage  

KAYITARE JEAN PAUL

October 10, 2024

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abaturage bashyizweho iterabwoba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Abaturage bo mu Murenge wa Kigoma baganiriye n’Umunyamakuru wa TV10 ubwo bamubwiraga ibibazo bitandukanye, ubuyobozi bw’Umurenge bwabwiye abaturage ko natwe uzongera guhabwa serivisi ndetse ko n’amafoto y’abavuganye n’itangazamakuru yashyizwe mu ikoranabuhanga ry’uwo Murenge.

Umwe mu baturage yabwiye icyo gitangazamakuru ko umuyobozi w’Umurenge yamubwiye ko kuva banyuze muri icyo gitangazamakuru, bamujyana bakamufunga bityo abasigaye bakazaca bugufi.

Ati: “Gitifu w’Umurenge ubwe ni we wabinyibwiriye.”

Undi yagize ati: “Nyuma y’igihe muviriye hano dufashwe nabi, twagiye mu kato ngo twavugiye ku itangazamakuru; yaba Gitifu w’Umurenge, yaba uw’Akagari, yaba Mudugudu ubungubu rwose turi mu mazi abiri.”

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 60, yahamirije TV10 ko hari umugore wajyaga agenerwa inkunga y’ingoboka none yakuwe ku rutonde kubera ko yagiye ku itangazamakuru.

Akomeza agira ati: “Baratubwiye ngo bafite amafoto yacu abantu bose bavugiye ku itumanaho. Ngo umuntu uzajya ajya kubaza ikibazo ngo bazajya babanza kureba kuri ya mafoto, nibasanga ari wowe wagiye ku itangazamakuru, ntabwo ikibazo cyawe bazajya bagikemura.”

Cyambari Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, yumvikanye ku mbuga nkoranyamabaga mu kiganiro yagiranaga n’umuturage, aho yivugira ko abavugishije itangazamakuru bari mu makosa.

Yumvikana agira ati: “Ahubwo icyo nashakaga kumenya, ni ukumenya niba iyo televiziyo ibibazo mwari mufite yarabikemuye.

Iyo wagiye kuri televiziyo biba ari ibindi bindi, hari ibintu mujya mukinisha kandi bitari byo, buriya biba ari ukwimena inda kandi mugendeye mu kigare cy’umuntu wazanye televiziyo kandi afite impamvu, na we azabyishyura ariko mwemere ko mwakoze ikosa na bagenzi banyu.

Amafoto yanyu yose twarayabitse, tuyashyira muri sisiteme y’Umurenge, igihe cyose uje ku Murenge bagahita babibona bakamenya ko ari wowe wagiye mu banyamakuru kubera ko uba wasebeje Akarere.”

Joseph Curio Havugimana, ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bwIgihugu, yabwiye Imvaho Nshya ko MINALOC n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bagiye kuganira n’abaturage bo mu Murenge wa Kigoma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024.

Icyakoze ubutumwa bwa MINALOC buri kuri X, buvuga ko ikibazo cy’abaturage cyatangiye gukurikiranwa.

Bukomeza bugira buti: “Uko byagenda kose ntabwo kuvugana n’itangazamakuru bigomba kuba ikibazo hagati y’ubuyobozi n’abaturage kuko twemera ko itangazamakuru ari umuyoboro udufasha no kumenya ibitekerezo by’abaturage.”

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza nabwo bwatangaje ko gutanga amakuru ari uburenganzira bw’abaturage kandi ko ari ni inshingano z’umuyobozi gutanga serivisi kandi nziza.

TANGA IGITECYEREZO

  • Rukabuza simeon
    October 10, 2024 at 9:57 pm Musubize

    Ubuse uyumuyobozi azi amahane yiterambere, wagirango ntiyigeze yiga( accountability, transparency)

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA