Nyanza: Ubucucike bw’Abanyeshuri barenga 60 mu cyumba bubangamira ireme ry’uburezi
Uburezi

Nyanza: Ubucucike bw’Abanyeshuri barenga 60 mu cyumba bubangamira ireme ry’uburezi

UWIZEYIMANA AIMABLE

November 20, 2024

Abatuye mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwakemura ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bike ku Rwunge rw’amashuri rwa Gitovu, aho abanyeshuri barenga 60 biga mu cyumba kimwe.

Umwe mu batuye Umurenge wa Busoro, ufite abana biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Gitovu, avuga ko kwiga bigora abana kubera ubucucike, bikaba byanagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Ati: “Ikigo cy’ishuri gikeneye ibindi byumba by’amashuri, kandi ni nacyo twifuza ko ubuyobozi budufasha gukemura nibura bikajyana n’igenamigambi ry’imyaka itanu, kuko kwiga abana barenga 60 mu cyumba kimwe cy’ishuri gukurikira amasomo bibagora, bikaba byanabangamira ireme ry’uburezi.”

Undi utuye mu Murenge wa Busoro, utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubuyobozi bukwiye gukemura ikibazo cy’ubucucike bugaragara ku Rwunge rw’amashuri rwa Gitovu nibura bukashyira mu bizakorwa mu igenamigambi ry’imyaka itanu iri imbere,.


Ati: “Ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kudufasha ibyumba by’amashuri bikongerwa, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike gituma abanyeshuri badakurikira amasomo yabo neza.”

Mu mashuri y’inshuke barenga 90 mu cyumba cy’ishuri

Naho ahandi abatuye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo ku Rwunge rw’amashuri rwa Cyerezo, mu byumba byigiramo inshuke icyumba kimwe kigamo abana 92.

Bizima Eulade utuye muri uwo Murenge wa Mukingo avuga ko ubuyobozi bwafasha mu kubaka ibindi byumba by’amashuri, kuko abana barenga 90 biga mu ishuri rimwe.

Ati: “Ubuyobozi bukwiye rwose kudufasha ririya shuri rikabona ibyumba by’amashuri bihagije, kuko wibaza ukuntu umwana muto yagira icyo amenya mu gihe ari kwigira mu cyumba kimwe n’abandi barenga 90”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine, ashimira abaturage bagaragaje icyo kibazo, kandi ko kiri mu bigomba gushakirwa ingengo y’imari yo kugikemura muri iyi myaka iri imbere.

Ati: “Icya mbere navuga ni ugushimira abaturage bagaragaza uruhare rwabo mu kugaragaza ibikwiye kwitabwaho mu gukemura. Rero ndabizeza ko ikibazo cy’ubucucike kigaragara kuri GS Gitovu ndetse no ku bindi bigo kiri gushakirwa ingengo y’imari yo kugikemura muri iyi myaka itanu iri imbere.”

Iki kibazo cy’ubucucike kigaragara ku rwunge rw’amashuri rwa Gitovu, kikaba gishingira ku kuba ikigo gifite abanyeshuri bagera ku 1 622 naho ibyumba by’amashuri bihari bigera kuri 24, hakaba hakenewe ibyumba by’amashuri bigera kuri 35 kugira ngo nibura buri cyumba kibe kirimo abanyeshuri 45.

Mu mashuri y’inshuke, abana basaga 90 bigira mu cyumba kimwe

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA