Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 na 45 yasanzwe muri pisine (ubwogero) ya Hoteli Urubuto yahoze yitwa Deyenu yapfuye, ipererereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane uwo ari we n’icyo yaba yazize.
Iyo hoteli uwo mugabo yasanzwemo yapfuye iherereye mu Mudugudu wa Gakenkeri A, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, abaturage bakaba bahise batabaza inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abaturage bakimara kumenya ayo makuru babimenyesheje Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Bikekwa ko uwo mugabo yaba yaje muri hoteli nk’umukiliya, abatabaye bakaba bageze muri pisine yamaze gushiramo umwuka.
CIP Kamanzi yagize ati: “Ni byo koko ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ko hari umuntu babonye areremba hejuru y´amazi muri pisine ya Hotel Urubuto, ubwo abaturage badutabazaga Polisi na RIB bihutiye kuhagera. Ubwo bahageraga basanze ari umugabo uri mu kigero cy´imyaka 40-45 bikekwa ko yari yaje nk´umukiliya w’iyo hoteli wari warohamye muri aya mazi. Twihutiye kumukuramo ubu umurambo ukaba wahise woherezwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Akomeza avuga ko abantu bafite amahoteli n´ahantu hakorerwa imyidagaduro hakwiye kuba bafite umuntu ufasha abakiliya baje babagana kandi akaba azi ibyo abigisha ndetse bakirinda uburangare kuko umubiri ushobora gutungura uri mu mazi n’ahandi hamushyira mu kaga bikaba byateza impanuka.
Ati: “Abantu bafite ibikorwa bya siporo bagomba kugira abantu bashinzwe kwita ku babagana kandi bakaba bafite ubumenyi ku bikorerwa aho, kuko mu gihe habaye uburangare hagenda ubuzima bw’abantu. Ibyo rero natwe ntabwo tuzabyihanganira kuko akazi kacu ni ukubungabunga ubuzima n’umutekano by´Abanyarwanda.”
Yakomeje asobanura ko ubu hamaze gufatwa abayobozi ba Hoteli Urubuto kugira ngo hakorwe iperereza, banaryozwe uburangare bashinjwa kugira kuko baretse uwo mugabo akinjira muri Pisine nta wundi umuri hafi ngo amufashe.
Amakuru agera kuri Imvaho Nshya avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yari ashinzwe umutekano kuri iyo hoteli yaguyemo, akaba yagiye koga bivugwa ko yari ashoje akazi ariko ngo ntabwo yari azi koga.
Kugeza ubu Pisine ya hoteli yabaye ifunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane nyirizina icyaba cyihishe inyuma y’urwo rupfu rw’ikubagahu.