Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze guta muri yombi umwe mu basore batatu bagaragaraye mu mashusho bakubita, kwambura, bakanakomeretsa umukobwa mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara ku mugoroba w’itariki ya 11 Nzeri 2025.
Amashusho yashyizwe hanze n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wamamaye nka Kazungu Kaboss kuri X, yatabazaga inzego za Polisi n’Ubugenzacyaha, agaragaza abasore batatu barimo n’ufite umuhoro bari gukupita umukobwa yaryamye hasi.
Bigera aho ufite umuhoro akawukubita wa mukobwa, mbere y’uko biruka bakamusiga arambaraye hasi.
Bivugwa ko uretse kumukubita no kumukomeretsa yanambuwe ibirimbo telefoni, abaturage bakaba bakomeje kwamagana ubwo bugizi bwa nabi no guhamagarira inzego z’umutekano kugira icyo zikora mu guhashya burundu ubwo bwigomeke butamenyerewe muri Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yatange ubutumwa igira iti: “Turabamenyesha ko umwe mu bagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri barihamwe birakomeje.”
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.
Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.