Abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Kabagendwa mu Kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro barishimira ibyo bagezeho kandi ko biteguye amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga uyu mwaka.
Umuryango FPR Inkotanyi uherutse kwemeza Paul Kagame nk’umukandida uzahagararira Umuryango mu matora ya Perezida.
Damas Rurangwa, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Kabagendwa, yavuze ko Inteko rusange yari igamije kurebera hamwe ishusho y’umudugudu ndetse n’ibiteganyijwe.
Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Kabagendwa.
Bafite gahunda nziza y’amasibo bashimira Leta y’ubumwe kuko ngo yabegereje ubuyobozi.
Agira ati: “Kugeza ubungubu abaturage, abanyamuryango ntabwo tukibashaka turushye. Twifashisha ba Mutwara sibo ndetse n’amahirwe dufite, ba Mutwara sibo bose ni abanyamuryango.
Icyo kiratworohera twabahamagara bakitaba vuba […] amatora tuyiteguye neza kandi nta kibazo.”
Buri munyamuryango wese yasabwe kugira uruhare mu itorwa rya Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Baganiriye ibizagerwaho muri iyi manifesito ya 2024 kugeza 2029, bareba n’ibyagezweho ariko noneho babyegereza umudugudu wabo aho batuye.
Abanyamuryango ba Kabagendwa bashoboye kwishyira hamwe kugira ngo baziyubakire umuhanda.
Rurangwa yagize ati: “Twari twasabwe 30% by’ingengo y’imari yose y’umuhanda igera kuri miliyoni 325, ni ukuvuga asaga miliyoni 90, tumaze kugeza miliyoni 35 kugira ngo dushobore kwiyubakira umuhanda.”
Bishimira ko muri serivisi batanga nta tonesha ribamo.
Abiganjemo urubyiruko hafi 20, bateye intambwe idasubira inyuma.
Buri munyamuryango yasabwe kumenya manifesito icyo ari cyo n’ibiyikubiyemo.
Umuryango FPR Inkotanyi mu byo wiyemeje, ni uko hazubakwa kandi hagasanwa Km 1,091 z’imihanda ya kaburimbo na Km 1,626 z’imihanda y’imigenderano (Feeder roads).
Hazakomeza kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’ibintu mu Mujyi no mu byaro.
Hazubakwa ibyambu Bitatu ku kiyaga cya Kivu (Rusizi, Karongi na Rutsiro).
Hazarangizwa kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Hazubakwa ishuri ry’ikitegererezo ryigisha ubumenyi bwo gutwara indege no gucunga ibibuga byazo (Center of Excellence in Aviation Skills).
Abagenzi bakoresha RwandAir bazikuba Kabiri. Hananozwe itwarwa ry’imizigo mu ndege.
Hazakomeza gukwirakwizwa amazi meza n’amashanyarazi aho atagera ku kigero cya 100%.
Hazanozwa uburyo bwo gucana no guteka burengera ibidukikije.
Hazubakwa ibikorwa remezo b’’isuku mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi birimo ibimoteri n’inganda zitunganya amazi yanduye.
Hazarangizwa ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka by’uturere twose kandi bishyirwe mu bikorwa.
Hazanozwa imiturire hubakwa ibikorwa remezo by’ibanze, hanatuzwe neza ingo zituye mu tujagari n’ahandi.
Hazubakwa inzu zihendutse hagamijwe korohereza abanyarwanda kubona amacumbi yo kugura cyangwa gukodesha mu Mijyi.