Abanyeshuri bafiite ubumuga bwo kutabona biga mu kigo cy’Abihayimana b’Abafurere cyitwa ‘Education Institute for Blind Children’ giherereye mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru bagaragaje akanyamuneza baterwa no kuba mu masomo yabo bakomeje kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu kongera ubumenyi.
Aba banyeshuri bagaragaza ko iryo koranabuhanga rigezweho ribafasha kurushaho kwaguka mu bumenyi ndetse rinanaborohereza kwiga mu buryo buboroheye cyane kurusha uko byahoze mbere iryo koranabuhanga ritarabageraho.
Aba banyeshuri bashimiye inzego z’uburezi zikomeje kubitaho ubwo basurwaga n’Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), Flora Mutezigaju ubwo yari kumwe n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu ruzinduko rukomeje rwo gusura ibikorwa bitandukanye by’uburezi mu Gihugu.
Kambale Juillie, umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona wiga muri icyo kigo cy’Abihayimana bo mu Muryango w’Abafurere b’Abafransisiko, yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje kubafasha kongera ubumenyi no kunoza imyigire yabo.
Yagaragaje ko uretse uburyo busanzwe bifashisha mu kwiga, batangiye no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ribafasha kubona amakuru no kwiyungura ubumenyi.
Ati: “Turimo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kugira ngo dukomeze kwiyungura ubumenyi burenze ubwo twari dusanzwe dufite. Ibi bizadufasha no kugabanya igihe twatakazaga mu gushaka amakuru, tukakibyaza umusaruro mu kwiga, bityo tugakomeza kwitwara neza mu bizamini bya Leta.”
Yongeyeho ko mu mwaka ushize w’amashuri, ikigo yigamo cyagize umunyeshuri wabaye uwa mbere mu Gihugu mu isomo ry’indimi, kandi ko bafite icyizere cyo kongera kugera kuri uwo musaruro mu mwaka w’amashuri uriho.
Umuyobozi Mukuru wa Education Institute for Blind Children, Jadwiga Maciejczyk ukomoka muri Pologne, yavuze ko kugera ku musaruro mwiza mu burezi bw’abana bafite ubumuga bisaba ubufatanye n’izindi nzego, kuko ikigo kitabyishoboza cyonyine.
Yashimye Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi, ku nkunga n’ubufatanye ikomeje kugaragariza ikigo, avuga ko ari ingenzi mu gufasha abana b’Abanyarwanda bafite ubumuga kubona uburezi budaheza no kugera ku ntego zabo.
Mu mwaka ushize w’amashuri, Education Institute for Blind Children yagaragayemo umunyeshuri witwa Samuel Habumugisha wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu isomo ry’indimi, bikaba byaragaragaje ubushobozi bw’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona mu gihe bahawe ubufasha n’uburyo bubafasha kwiga neza.
Leta y’u Rwanda yijeje gukomeza gushyigikira abanyeshuri bafite ubumuga, ibafasha kubona ibikoresho byihariye n’ikoranabuhanga biborohereza gukurikirana amasomo, mu rwego rwo guteza imbere uburezi budaheza.
Umuyobozi Mukuru wa REB Mutezigaju, yavuze ko gufasha abanyeshuri bafite ubumuga kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bakeneye ari kimwe mu bikorwa bizakomeza kwitabwaho mu igenamigambi no mu ngengo y’imari ya Leta.
Yagize ati: “Gushyigikira no kubonera ibikoresho by’ikoranabuhanga abana biga mu mashuri yigisha uburezi budaheza ni igikorwa cy’ingenzi tuzakomeza kuzirikana mu ngengo y’imari. Nubwo ibikoresho bimwe na bimwe bifasha aba bana kumva no kuvuga usanga bihenze, Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo ibafashe kubibona.”
Ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga rukoreshwa mu, REB igaragaza ko hakiri urugendo rwo kurumenyekanisha no kurwemerera ku rwego rw’Igihugu nk’ururimi, kugira ngo ruzabashe kwinjizwa mu nteganyanyigisho no kwigishwa mu mashuri.
Mutezigaju yabwiye itangazamakuru ko ururimi rw’amarenga ari uburyo bw’ingenzi bufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga gutumanaho, bityo rukwiye guhabwa agaciro nk’izindi ndimi.
Yavuze ko nirumara kwemerwa ku rwego rw’Igihugu, ruzateganyirizwa umwanya mu nteganyanyigisho kugira ngo abanyeshuri bajye barwigishwa mu bigo by’amashuri bitandukanye.




