Nyaruguru: Imisozi yari yambaye ubusa irabinjiriza amafaranga kubera icyayi 
Ubukungu

Nyaruguru: Imisozi yari yambaye ubusa irabinjiriza amafaranga kubera icyayi 

UWIZEYIMANA AIMABLE

August 13, 2024

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyaruguru bakora ubuhinzi bw’icyayi bavuga ko imisozi bari batunze ntacyo ibasha kubinjiriza kubera ko yiberagaho amashinge, kuri ubu bashima ko iri kubaha amafaranga kubera icyayi bitabiriye guhinga.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Muhimpundu Cecile, avuga ko ubu imisozi ya hegitari esheshatu kubera kuyihingaho icyayi abishishikarijwe n’ubuyobozi, ibasha kumwinjiriza asaga miliyoni ebyiri.

Ati: “Mbikesheje ubuyobozi bwamfashije nkitabira guhinga icyayi, ubu isambu yanjye y’imisozi yari yuzuyemo amashinge ibasha kumpa amafaranga, kuko ubu iyo icyayi cyeze simbura, amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri kandi nabashije guhemba abahinzi nkoresha, nakemuye n’ibindi bibazo byo mu rugo, mbese ndashimira ubuyobozi bwamfashije nkabasha guhinga icyayi ahantu nabonaga ntacyo hamariye huzuye amashinge gusa”.

Benimana Ilidephonse na we uhinga icyayi, akaba akomoka mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, amaze imyaka itanu atangiye kwitabira guhinga icyayi ku misozi iri mu butaka bwe, kandi abona inyungu nyamara iyo misozi usibye ishyamba n’inshinge byabagaho nta kindi yashoboraga kuhakorera.

Ati: “Jyewe iyo ndebye uburyo imisozi nari mfite itaragiraga icyo inyinjiriza, ubu ikaba intunze kubera icyayi ubuyobozi bwamfashije guhinga, nkaba mbasha kubona amafaranga agera kuri Miliyoni ku mwero w’icyayi, nshimira ubuyobozi bwambaye hafi ubu ubutaka butabashaga kugira icyo bunyinjiriza bukaba buntunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko ubuhinzi bw’icyayi muri aka karere bwazamuye imibereho y’abatuye Nyaruguru, ku buryo ubutaka butaguraga ikibweraho ubu bwuzuyeho icyayi.

Ati: “Ibyo abahinzi b’icyayi bavuga ni byo kuko iyo urebye uko imisozi ya hegitari yari yuzuyeho amashinge nta kihera ubu yuzuyeho icyayi, ubona ko hari icyahindutse mu mibereho y’abatuye Akarere ka Nyaruguru, kuko abahinzi usanga babona amafaranga ndetse bagatanga n’akazi kubasarura icyo cyayi, muri make imisozi yapfaga ubusa nta gihingwaho ubu iri gufasha mu bukungu bushingiye ku cyayi.”

Murwanashyaka akomeza avuga ko usibye ubuhinzi bw’icyayi ubu bwazamuye imibereho ya bamwe mu batuye aka karere, muri rusange ubuhinzi buza imbere mu kongera ubukungu bw’abatuye Akarere ka Nyaruguru, ahanini biturutse ku gukoresha ishwagara mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka cyatumaga abatuye Akarere ka Nyaruguru mu myaka yashize bahangaga amaso utundi Turere twezaga imyaka aho bari batunzwe n’isoko aho gutungwa n’ibyo bezaga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA