Nyaruguru: I Kibeho bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere
Imibereho

Nyaruguru: I Kibeho bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere

BYUKUSENGE Annonciata

October 24, 2026

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Kibeho, Umudugudu wa Sinai, abaturage bazindukiye mu matora y’Inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, bishimira imigendekere y’amatora, bitorera abazabayobora ndetse basubizaho uwari usanzwe abayobora.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Sinai, Mukamana  avuga ko bishimiye imigendekere y’amatora kuko batoye abayobozi bihitiyemo ubwabo.

Ati: “Nta watubwirije uwo dutora kuko tutamushaka ntabwo twamutora. Hari igihe umuntu aba azwi nk’inyangamugayo, ariko mu rugo iwe abana mu makimbirane n’umugore cyangwa umugabo we. Bene uwo ntiyatubera umuyobozi, ni yo mpamvu tugomba kwihitiramo.”

Akomeza avuga ko mbere y’uko umuyobozi atorwa muri manda ishize, abaturage bagiraga ubwoba bwo gutanga ikibazo kuko iyo bamaraga kugukemurira ikibazo waguraga inzoga.

Ati: “Inaha habaga umuco w’uko niba wagiranye ikibazo n’undi muntu, Mudugudu agikemura, byarangira ukagura inzoga zo guha imbaga y’abantu bose bari baje muri icyo kibazo n’abaje gushungera. Nta mukene wari ugitanga ikibazo kubera ko amafaranga yo kugurira imbaga atayabonaga.”

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Kayitana Jean Damascene watorewe kuyobora Umudugudu wa Sinai mu Murenge wa Kibeho, avuga ko yishimiye kuba yagiriwe icyizere n’abaturage akaba agiye kuyobora indi manda.

Ati: “Ntabwo nari mbyiteze kuko numvaga ubwo manda yanjye irangiye, ntazongera kuyobora. Ariko natunguwe nuko abaturage bongeye kungirira icyizere bakantora ku majwi 200, mu gihe abandi babiri twari kumwe bagize amajwi atarenga 60 buri umwe.”

Abajijwe ibanga yaba yarakoresheje ngo yubake icyizere mu baturage ku buryo bongera kumutora, yagize ati: “Burya iyo uhaye umuturage umwanya, ukamwumva, ukamutega amatwi, ukamukemurira ikibazo kandi ntumusabe indonke, bituma bakugirira icyizere. Mbere ngo bajyaga bakemurirwa ibibazo ari uko batanze amafaranga, ariko ibyo ntabwo nigeze mbikora. Ntekereza ko ariho icyizere cyaturutse.”

Mu bindi avuga ko byatumye abaturage bamugirira icyizere, ngo ni umutekano wongeye kugaruka mu Mudugudu kuko ngo afatanyije na mutekano barwanyije amabandi yajyaga yambura abaturage mu nzira, akanatega abantu ku manywa y’ihangu.

Mu kiganiro Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) Madamu Gasinzigwa Oda yagiranye n’abanyamakuru ku myiteguro y’amatora y’Inzego z’ibanze, ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026, yavuze ko nta mpungenge ku migendekere myiza y’amatora kuko hari n’indorerezi zizayakurikirana hirya no hino mu gihugu.

Ati: “Indorerezi tuziha agaciro. Hari indorerezi 90 ziturutse mu nzego zitandukanye zizakurikirana aya matora. Tubibonamo inyungu zikomeye kuko mu gutanga raporo bituma bwa burenganzira bw’Abanyarwanda bwubahirizwa ndetse n’inzego zikabona uburyo bwo kunoza amatora y’ubutaha.

Aya matora yatangiriye ku rwego rw’Umudugudu azakomereza no mu zindi nzego kugera ku rwego rw’Igihugu aho biteganyijwe ko azarangira tariki ya 30 Ugushyingo 2026.

Kayitana Jean Damascene wongeye gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Sinai
Kayitana yatowe ku bwiganze bw’amajwi 200
Aha ni mu gikorwa cy’amatora i Kibeho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA