Abahinzi bo mu Mirenge ya Cyahinda na Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, bibumbiye muri Koperative Abishyizehamwe, bahinga mu gishanga cy’Urwonjya bavuga ko babura aho banika kuko ubwanikiro bafite ari buto, bikabateza igihombo.
Bavuga ko ubwo bafite usanga budahagije ugereranyije n’umusaruro babona, ku buryo umusaruro bajyana kwanika mu miryango yabo wangirika, biturutse ku kubura aho bawanika.
Umwe muri abo bahinzi babarizwa muri Koperative Abishyizehamwe avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kubona ubwanikiro kuko umusaruro bezaga wikubye kabiri ku buryo usanga hari uwo bajyana mu rugo kubera kubura aho bawanika.
Ati: “Duhinga ibigori n’ibirayi rero umusaruro twabonaga wikubye kabiri, ku buryo iyo ugereranyije n’ubwanikiro dufite hari umusaruro tujyana kwanika mu rugo rimwe na rimwe ukahangirikira, rwose nkaba nifuza ko ubuyobozi bukwiye kudufasha tukabona ubundi bwanikiro kuko kubera gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda ku gihe byazamuye umusaruro babonaga.
Mugenzi we babana muri Koperative avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha bakabona ubwanikiro buhagije.
Ati: “Mu by’ukuri jyewe icyo navuga ni uko ubuyobozi bukwiye kudufasha kubona ubwanikiro buhagije, kuko ubu umusaruro tuzabona muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2026A, nabwo nuba ari mwinshi tuzabura aho twanika”.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Nyaruguru, Uwambajimana Philippe, avuga ko ikibazo cy’ubuke bw’ubwanikiro kizwi, kandi hari ubundi bugiye kubakwa buzabiba icyuho.
Ati: “Ni byo mu Karere kacu ka Nyaruguru ikibazo cy’ubwanikiro buke ndetse n’aho buri bukaba ari buto turakizi kandi hari gahunda yo kubaka ubundi bwanikiro, twabasaba kuba bihanganye mu gihe hari gushakwa igisubizo kirambye cyo kububakira ubwanikiro.”
Abo bahinzi bahinga mu gishanga cy’Urwonjya bakaba bagera ku 1742, aho bahinga ku buso busaga hegitari 150. Mu karere ka Nyaruguru harabarurwa ubwanikiro bw’igihingwa cy’ibigori bugera kuri 11, bukaba bwanikwaho umusaruro w’ibigori uhingwa ku buso busaga hegitari 9,5.