NYC yakomeje ku mikoranire y’urubyiruko rwa Bugesera n’abafatanyabikorwa (Video)
Ubukungu

NYC yakomeje ku mikoranire y’urubyiruko rwa Bugesera n’abafatanyabikorwa (Video)

KAYITARE JEAN PAUL

May 20, 2024

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) yashimye imikoranire y’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa bakorera muri ako Karere.

Byagarutsweho na Robert Mwesigwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, mu cyumweru gishize ubwo yitabira Inteko Rusange y’urubyiruko i Bugesera.

Yavuze ko ibikorwa byinshi bikorerwa mu Karere ka Bugesera bituruka ku kwibwiriza k’urubyiruko.

Yagize ati: “Hari ikintu nabonye tunashimira komite y’urubyiruko, byumvikane neza ko bituruka ku mikoranire myiza y’ubuyobozi bw’Akarere, ibintu byo gukorana n’abafatanyabikorwa.

Natwe ni isomo twabonye, Politiki y’igihugu cyacu yaba NST1 turangije, ntabwo dushobora kuyishyira mu bikorwa tudakorana n’abafatanyabikorwa.”

Mwesigwa yashimangiye ko kuba abafatanyabikorwa mu Karere ka Bugesera bakorana n’urubyiruko nabyo ubwabyo ngo bifasha n’Akarere kwesa imihigo yako.

Ati: “Iyi ni imiyoborere idasanzwe, imiyoborere myiza turamutse twese tubishoboye ngira ngo byatanga umusaruro n’ahandi.”

Inama y’igihugu y’urubyiruko itangaza ko ibikorwa bikorerwa mu Karere ka Bugesera ibibona, haba mu kugenerwa insimburamubyizi urubyiruko ruhabwa n’ibindi bikorwa bikorerwa mu Bugesera ngo NYC irabizi.

NYC ishimiye ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’imbaraga bukomeza gushyira mu kongera ibikorwa by’urubyiruko.

Mwesigwa avuga ko mu myaka 5 iri imbere icyo kwishimira, ngo ni uko igihugu cyatanze umurongo ku rubyiruko.

Akomeza avuga ati “Nyuma y’imyaka 30 ni kindi cyiciro cy’urubyiruko cyaje, murasabwa rero kongera imbaraga, gusigasira ibyo twagezeho muteza imbere igihugu cyacu.”

Yasabye urubyiruko kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Ati: “Kugena ahazaza h’igihugu cyacu, nuko tugomba kuba dufite abantu beza kandi bazima batanga icyizere ku buzima bw’abandi.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA