Nyinawumuntu Grace yabonye ikipe yo gutoza muri Canada
Amakuru

Nyinawumuntu Grace yabonye ikipe yo gutoza muri Canada

SHEMA IVAN

April 2, 2025

Nyinawumuntu Grace yagizwe umutoza wa Ottawa Gloucester Hornets, ikipe y’abana yo muri Canada.

Nyinawumuntu yari amaze imyaka itatu ari umuyobozi wa Tekinike mu Irerero rya Paris Saint-Germain riherereye i Huye.

Ikipe ya Ottawa Gloucester Hornets yerekejemo ifite amakipe yo kuva ku myaka itanu kugeza kuri 18, mu bahungu n’abakobwa.

Uretse kuba mu Irerero rya Paris Saint-Germain, Nyinawumuntu ni umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago y’abagore mu Rwanda kuko yabaye umukinnyi, umutoza wa AS Kigali WFC n’uw’Ikipe y’Igihugu.

Nk’umutoza wa AS Kigali, Nyinawumuntu yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro umunani.

Ubwo yari mu Irerero rya PSG, yegukanye Igikombe cy’Isi gihuza amarero y’iyi kipe inshuro eshatu. Mu 2013 yanabaye umutoza mwiza w’umwaka.

Nyinawumuntu Grace yaherukaga gutoza Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu 2023 yitegura igikombe cya Afurika

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA