Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma 
Imibereho

Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 21, 2026

Abagize umuryango w’umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzane umaze iminsi yitabye Imana, bamenyesheje igihe bateganya ko yataramirwa hakizihizwa ubuzima bwe bwa nyuma.

Hifashishijwe ubutumwa bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026 ku mbuga nkoranyambaga, uwo muryango wamenyesheje abakunzi b’uwo umuhanzi igihe hazabera igitaramo cyo kumutaramira bwa nyuma.

Kuri ubwo butumwa banditse  bati: “Umuryango wa Karahamuheto Philippe uramenyesha inshuti nk’abavandimwe ijoro ryo gutaramira umubyeyi Suzanne iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026.”

Ni igitaramo bazakora mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Nyiranyamibwa Suzanne wafashije benshi kwizihirwa binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye.

Ni igitaramo bagaragaje ko kizabera i Remera munsi ya Alpha Palace ahari hasanzwe habera ikiriyo.

Inkuru y’akababaro ibika Nyiranyamibwa yamenyekanye ku wa wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, bivugwa ko yazize uburwayi.

Abahanzi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bashimangira ko Nyiranyamibwa asize umurage ukomeye mu guhanga indirimbo zo gukunda Igihugu no guhoza Abanyarwanda bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA