Nyiranyamibwa yashyinguwe mu cyubahiro
Imibereho

Nyiranyamibwa yashyinguwe mu cyubahiro

MUTETERAZINA SHIFAH

October 24, 2026

Umuhanzi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzana yashyinguwe mu cyubahiro agenerwa ubutumwa butandukanye burimo n’ubwatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu hamwe n’iy’Urubyiruko n’Iterambete ry’Ubuhanzi zimushimira umusanzu wo gukunda Igihugu ugaragara mu bihangano bye.

Ubwo hatangwaga ubuhamya kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, umuyobozi wa gahunda yasomye ubutumwa izo Minisiteri zageneye nyakwigendera nk’umuntu wazikozemo.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi yari abereye umujyanama wa hafi bwari bukubiyemo ishimwe ku bwitange bwe.

Bagize bati: “Suzana Nyiranyamibwa ntadusigiye indirimbo nziza gusa adusigiye umurage wo gushinga imizi mu mateka y’u Rwanda, izakomeza kutwunga mu mateka dusangiye no mukubungabunga umuco.”

Bakomeza bamushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuco mu bihangano no kuwutoza abakiri bato.

Ati: “Mukumusezeraho (…) turamushimira impano n’ijwi rye uruhare rwe mu gutoza umuco wacu n’urukundo rw’igihigu yatoje benshi, ibisekuruza bizaza bizakomeza kumenya indirimbo ze basobanukirwe amateka zitwigisha.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Bizimana Jean Damascene na we yamugeneye ubutumwa.

Yagize ati: “Abahanzi mwazengurukanye Igihugu hose mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakuririmbiye bakwibutse mu bwiza bwawe bwakuranze, rya jwi ryongeye guhanika, imisango yaryo yaguherekeje n’inshuti zawe nyinshi zaje kukwereka ko zigukunda, uratashye ugiye ukunzwe, wabayeho kibyeyi ugiye gipfura, uruhukire mu mahoro.”

Umwe mu bana be yavuze ko kuva mu 1973 bahungira muri Repubulika Iharanura Demokarasi ya Congo na nyuma y’aho nyina ( Nyiranyamibwa) yabayeho ari nk’isanduku y’imibabaro kubera ubuzima bugoye yanyuzemo bwiganjemo gupfusha ababyeyi.

Ibikorwa byo kumusezeraho byatangijwe no kumusezeraho mu rugo mu gitondo, ikurikirwa na Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis isengesho ryayobowe na Musenyeri Philippe Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mbere y’uko ajyanwa mu irimbi rya Rusororo gushyingurwa.

Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis isengesho ryayobowe na Musenyeri Philippe Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mbere y’uko ajyanwa mu irimbi rya Rusororo gushyingurwa.

Ibikorwa byo guherekeza Nyiranyamibwa byitabiriwe n’abakomeye batandukanye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, Edouard Bamporiki wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’abahanzi banyuranye barimo Mariya Yohana, Cyusa Ibrahim n’abandi benshi.

Uyu muhanzi witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, afite imyaka 83, yaherekejwe n’abagize umuryango we, inshuti, abahanzi, abakunzi b’umuziki n’abandi bazirikana uruhare yagize mu guteza imbere umuco nyarwanda.

Umwana wa Nyiranyamibwa ari kumwe nk’abavandimwe batanze ubuhamya bw’ibyaranze ubuzima bw’umubyegi we
Minisitiri Buzimana yageneye Nyiranyamibwa ubutumwa bumusezera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA