Myugariro w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yasubiye mu kibuga nyuma y’amezi umunani yaragize imvune mu ivi.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, ni bwo AEL Limassol iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26, yakinnye umukino wa gishuti yanganyijemo na Akritas Chlorakas ibitego 2-2.
Mu bakinnyi 11 AEL Limassol yabanje mu kibuga harimo myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, wari umaze igihe gito atangiye imyitozo nyuma yo gukira imvune yari yaragize mu ivi.
Mangwende yavunitse mu mukino yakinnye tariki ya 14 Ukuboza 2024, ubwo ikipe ye yakinaga na Omonia, avamo ku munota wa 17. Kuva icyo gihe yari atarongera kugaragara mu kibuga.
Muri Mutarama 2025 Mangwende yarabazwe, ariko ahabwa igihe gihagije cyo gukira. Muri Mata 2025 atangira gukora imyitozo yoroheje. Imanishimwe yageze muri AEL Limassol mu mwaka ushize. Yayikiniye imikino 13 gusa mbere y’uko avunika.
AEL Limassol izatangira umwaka utaha w’imikino mushya ikina na Olympiakos tariki ya 23 Kanama 2025.