Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, Richard Nick Ngendahayo, yatangaje ko ageze mu Rwanda avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari kumwe n’Imana, Uwiteka nyir’ingabo. Yabigarutseho ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’umugore we, ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2026.
Ngendahayo aje mu Rwanda, mu myiteguro y’igitaramo ‘Ni we Live Concert’ agiye gukora ku nshuro ya Kabiri, kikazabera muri BK Arena tariki 28 Ugushyingo, uyu mwaka.
Akigera i Kigali, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru. Yavuze ati: “Nzanye na ya Mana, Uwiteka nyir’ingabo nkorera. Mbazaniye bya bihe byiza mwabonye umwaka ushize, kandi tuje kuramya Imana mu buryo budasanzwe. Dusanzwe tubikora ariko tuje kuyihesha icyubahiro nk’uko bikwiriye.”
Yavuze ko uzitabira igitaramo wese afite ibibazo mu mutima azatahana igisubizo, ashimangira ko abarushye n’abaremerewe bazagira igihe cyo gusabana n’Imana mu mitima yabo.
Umuhanzi Richard Ngendahayo yavuze ko yifuza ko buri myaka ibiri azajya asohora umuzingo w’indirimbo kandi akazajya aza mu Rwanda kuzimenyekanisha. Icyakora abakunzi be bamusabye kongera gutegura igitaramo iyo myaka 2 itarashira, bituma afata umwanzuro wo kubahiriza ibyo bifuje.
Ibihangano bya Ngendahayo byigaruriye benshi kubera ubutumwa bwururutsa imitima ya benshi bubirimo, bwomatanye n’ubuhanga mu miririmbire.
Yazamuye ibendera ryo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu myaka yo hambere ahagana mu 2005. Azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.
