Sengabo Jean Bosco wamamaye ku izina rya Fatakumavuta avuga ko arimo kurangiza ibihano yahamijwe n’inkiko bityo akaba yiteguye gutaha atandukanye n’uwo bari bazi.
Ubwo yari ayoboye ibirori byo kwishimira iminsi mikuru mu Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, Fatakumavuta yavuze ko yiteguye kurangiza ibihano kandi ko yahindutse.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ndarangiza ibihano mu kwezi kwa Mata 2026, naragorowe kandi naragororotse. Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi.”
Akomeza agira ati: Mu igaruka ryanjye, abataranyishimiraga bazatungurwa, abafana banjye bazanyurwa kandi bazanyishimira.”
Fatakumavuta yahamijwe icyaha cyo gukangisha gusebanya, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, bituma urukiko rumukatira imyaka Ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1.300.000 Frw.
Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge. Harabura amezi agera kuri Atanu ngo arangize ibihano yahamijwe n’urukiko.


Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge