Nzayisenga Sophia yishimira ko Ubumuntu art Festival yafashije abahanzi
Imyidagaduro

Nzayisenga Sophia yishimira ko Ubumuntu art Festival yafashije abahanzi

MUTETERAZINA SHIFAH

July 29, 2024

Umuhanzi umenyerewe mu njyana Gakondo cyane cyane mu gucuranga Inanga Nzayisenga Sophia, yishimira ko Ubumuntu art Festival yabafashije nk’abahanzi nyarwanda bakoranye n’iryo serukiramuco urugendo rw’imyaka icumi.

Yabigarutseho ku mugoroba w’itariki 28 Nyakanga 2024, ubwo hasozwaga iryo serukiramuco ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi rimaze ribayeho.

Nk’umuhanzi watangiranye n’Ubumuntu art Festival akaba amaze kuyitabira inshuro zose, Nzayisenga Sophie yavuze ko urugendo rw’imyaka icumi rwari urugendo rurerure kandi bungukiyemo byinshi.

Ati: “Nk’Abahanzi batangiranye n’iryo serukiramuco, navuga ngo rwari urugendo rurerure nashimira abariteguye, kuko ni imbaraga nyinshi ni ubuhanga n’ubwitange, ariko by’umwihariko harimo ubutumwa buvuga ngo umuntu ni iki? umuntu ni nde? yabaho gute.”

Arongera ati: “Njye nk’umuhanzi watangiranye naryo w’Umunyarwanda nakuyemo ibintu byinshi, byonyine guhura n’abandi bahanzi baturutse mu bihugu byinshi bitandukanye tuvuga ubumuntu mu buryo bwa gihanzi nabyo ni irindi shuri, n’ubundi bushobozi bwiyongera ku bwo twari dufite.”

Ashingiye ku mitegurire y’iryo serukiramuco Nzayisenga avuga ko mu myaka icumi iri imbere bitanga icyizere cy’uko hazaba harabayeho kwaguka kuri buri wese haba  ku bahanzi, abaritegura ndetse no ku bihugu biryitabira.

Iserukiramuco Ubumuntu art Festival ryasoje tariki ya 28 Nyakanga 2024 risorezwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu gihe ryari ryaratangiye tariki 19 Nyakanga 2024, muri uyu mwaka ryitabiriwe n’ibihugu birenga 60 byo ku migabane itandukanye yo ku Isi.

Abaturuka mu bihugu bitandukanye bahurira muri Art Rwanda ubuhanzi hagamijwe gukoresha impano zabo mu kwimakaza ubumuntu

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA