Omah Lay asanga Afrobeat yarasubiye inyuma
Imyidagaduro

Omah Lay asanga Afrobeat yarasubiye inyuma

MUTETERAZINA SHIFAH

April 3, 2026

Umuhanzi w’Umunya Nigeria Omah Stanley Didia uzwi cyane nka Omah Lay, yatangaje ko injyana ya Afrobeat iri kugenda isubira inyuma cyane cyane mu bihugu byo mu bihugu by’i Burengerazuba.

Ni bimwe mu byo Omah Lay yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyiswe Lagos Warehouse Session ku mugoroba w’itariki 02 Mata 2026, ko uburyo Afrobeat yakiriwe cyane ku rwego mpuzamahanga mu myaka yashize bugenda bugabanyuka.

Uyu muhanzi ukunze kugaruka ku bitagenda neza mu muziki wa Nigeria agamije ko byakemuka yagaragaje ko Abahanzi bakora iyo njyana ntako batagira aranabashimira. Ariko akavuga ko kugeza ubu iyo njyana itagikunzwe cyane nk’uko byahoze

Yagize ati: “Mu mahanga, Afrobeat iri gusubira inyuma. Ni ukuri. Abahanzi bacu barimo gukora neza cyane, ariko Afrobeat mwari muzi hagati ya 2020–2024 si yo igihari ubu.”

Omah Lay avuga kandi ko amaze igihe yiga ku bahanzi afata nk’icyitegererezo, ashakisha uburyo yavugurura umuziki wo muri Nigeria.

Yongeyeho ko umuziki we uzatuma benshi mu bahanzi bagenzi be barushaho kunoza ibyo bakora, kandi ugafasha kongera kuzamura Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo Omah Lay akunze kuvuga bituma abenshi mu bakurikira ibijyanye n’imyidagaduro muri Nigeria babifata nko kwibonekeza no kwikomanga ku gatuza byose bigamije gukurura igikundiro no gushaka guhora avugwaho.

Amakuru ahari agaragaza ko abahanzi barimo nka Burna Boy, Wizkid na Rema bagejeje Afrobeat ku rwego mpuzamahanga. Icyakora, ngo ubwamamare bwayo bwagabanyutseho gato ugereranyije n’imyaka ya 2020–2023, aho yari igeze ku rwego rwo hejuru cyane.

Ni bimwe mu byo Omah Lay yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakauru cyiswe Lagos Warehouse Session ku mugoroba w’itariki 02 Mata 2026, ko uburyo Afrobeats yakiriwe cyane ku rwego mpuzamahanga mu myaka yashize bugenda bugabanuka.

Omah Lay agiye gukora Afrobeat mu buryo buzayizanzamura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA