Ubuyobozi bw’Isosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Oman (OmanAir), bwatangaje ko mu mezi make ari imbere bugiye kwagurira ingendo z’indege zo muri Afurika i Kigali mu Rwanda.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko bije bikurikira amasezerano y’ubutwererane mu by’indege yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Jean de Dieu Uwihanganye, na Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga wa Oman Said bin Hamoud Al Maawali.
Ayo masezerano asinywe mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu, akaba yitezweho guharurira inzira itangizwa ry’ingendo zo mu kirere zihuza Kigali na Muscat guhera muri Kamena 2026.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo y’u Rwanda isanga ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kurushaho kwimakaza umubano ushingiye ku bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Oman.
Ubuyobozi bwa Oman Air na bwo bwashimangiye ko ingendo zihuza Kigali na Muscat zije kongerera imbaraga ukwihuza kw’ibihugu byombi mu kurushaho kubyaza umusaruro umubano bifitanye.
Ni ingendo kandi zitezweho kurushaho kongera amahirwe menshi y’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri rusange.
Con Korfiatis, Umuyobozi Mukuru wa Oman Air, yagize ati: “Mu gihe dukomeje kwagura ibyerekezo mu masoko atanga icyizere cy’ubucuruzi kirambye, gutangiza serivisi zacu zerekeza i Kigali bishyigikira imikoranire ya bugufi irangwa hagati y’u Rwanda na Oman kandi bifungura amahirwe y’ubukerarugendo ku bihugu byombi.”
Yakomeje ashimangira ko iyo ntambwe ifasha impande zombi kurushaho guhuza ibice binyuranye bya Afurika n’amasoko ya Oman.
Ikindi kandi ngo bizafasha Abanyafurika kurushaho kuryoherwa na serivisi zinoze kandi zahawe ibihembo mpuzamahanga mu kwakira abantu muri Oman.
Mu gihe ingendo zashyiriweho gutangira muri Kamena 2026, biteganyijwe ko ari icyemezo gitegerejwe kwemezwa burundu n’inzego zishyiraho amabwiriza y’ingendo zo mu kirere.
Oman Air ikomeje kwagura ingendo mu bice bitandukanye by’Isi aho mu byerekezo iheruka gutangiza harimo ibyo mu mijyi y’i Burayi nka Amsterdam na Copenhagen, ibyerekezo byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Bagdad na Tais ndetse no mu Burasirazuba bwa kure, ahatangijwe ingendo zizahera muri Nyakanga 2026.
Leta ya Sultani ya Oman na Repubulika y’u Rwanda bikomeje kwishimira umubano mu bya dipolomasi umaze imyaka irenga 28, hakaba hari n’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibyo bihugu bumaze gushinga imizi.


