Ozonia Ojielo yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi
Amakuru

Ozonia Ojielo yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi

Imvaho Nshya

November 1, 2023

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2023, Ozonia Matthew Ojielo, Umuhuzabikorwa mushya w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Amb. Wellars Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Ubutumwa bwa FPR Inkotanyi buri ku rubuga rwa X, buvuga ko abayobozi bombi baganiriye ku cyateza imbere u Rwanda n’imikoranire y’impande zombi mu gihe kiri imbere.

Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda arimo Umuryango w’Abibumbye ushinzwe iterambere (UNDP), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye yita ku biribwa (WFP) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, amashami atandukanye ya Loni mu Rwanda ndetse na Guverinoma y’u Rwanda bemeranyijwe gushyiraho ingamba zizafasha urubyiruko kubona akazi, hatezwe imbere ubukungu burengera ibidukikije hakoreshwa ingufu zisubira.

KAYITARE JEAN PAUL

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA