Pakistan: Abarenga 300 bapfuye abandi 200 baburirwa irengero kubera imyuzure
Mu Mahanga

Pakistan: Abarenga 300 bapfuye abandi 200 baburirwa irengero kubera imyuzure

KAMALIZA AGNES

August 17, 2025

Abantu barenga 300  byemejwe  ko bapfuye mu gihe abarenga 200  bo mu bice bitandukanye bya Pakistan ari bo babaruwe ko babakomeje kuburirwa irengero kubera imyuzure n’inkangu.

Ubuyobozi buvuga ko iyo myuzure  yahitanye abarenga 300 barimo abo mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, Kashmir n’utundi turere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Buner, kuri iki Cyumweru bwemereye BBC ko abantu 209 bakomeje kuburirwa irengero kandi imibare ishobora kwiyongera.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuze ko imvura yatangiye muri Kamena ishobora kuzageza muri Nzeri kandi izasiga yangije byinshi, cyane cyane mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza.

Pakistan ikomeje guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza aho imibare igaragaza ko nibura abantu 650 ari bo amaze gupfa kuva imvura idasanzwe yatangira kugwa.

Muri Nyakanga Intara ya Punjab ituwe n’abantu hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Pakistan, yibasiwe n’imvura yarengeje igipimo cya 73% ugereranyije n’umwaka ushize.

Abarenga 300 bishwe n’inkangu n’imyuzure muri Pakistan

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA