Igitero cy’ubwiyahuzi cyigambwe n’abiyitirira idini ya Isilamu cyagabwe ku birindiro by’ingabo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan, cyahitanye abasirikare 12 nkuko byatangajwe n’Ingabo ziki gihugu kuri uyu wa Gatatu.
Intagondwa zakoresheje imodoka bujujemo ibisasu berekeza aho ibirindiro bya gisrikare biherereye mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa mu majyaruguru, byangiza inyubako za gisirikare nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo ejo ku wa 19 Ukwakira 2024.
Ibinyamakuru birimo U.S News n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko iri tangazo rikomeza rivuga ko hari gukorwa iperereza ku bagabye icyo gitero cy’ubugome, ariko batandatu muri bo bakaba bamaze kwicwa mu gihe abandi babigizemo uruhare bose bazabiryozwa bakagezwa imbere y’ubutabera.
Nubwo Igisirikare kitatanze ibisobanuro birambuye ku bihishe inyuma y’icyo gitero ariko ‘Hafiz Gul Bahadu’, umutwe w’abarwanyi ba kisilamu wigambye ko ari wo nyirabayazana.
Pakistan imaze igihe ihanganye n’ibitero by’abarwanyi b’abayisilamu mu majyaruguru y’iburengerazuba, ndetse n’inyeshyamba zigumuye ku butegetsi zigenda ziyongera mu majyepfo y’iburengerazuba.
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko igitero gishya cya gisirikare cyibasiye inyeshyamba zo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’intara ya Balochistan, ihana imbibi na Khyber Pakhtunkhwa.