Abantu barenga 100 muri Afghanistan bishwe n’igitero cy’indege cya Pakistan cyagabwe ku kigo ngororamuco kiri mu murwa mukuru Kabul nkuko byemejwe n’Ikigo gishinzwe ibimenyetso bya Gihanga cy’icyo gihugu.
Icyo kigo cyatangaje ko hari imirambo yangiritse cyane ku buryo itashoboye gupimwa uko bikwiye, mu gihe Umuryango w’Abibumbye, (UN) watangaje ko hagomba gukorwa iperereza ryihuse kuri icyo gitero.
Pakistan yahakanye ibyo kugaba ibitero kuri icyo kigo ku bushake; ivuga ko aho yarashe ari ahantu hari ibikorwa remezo bya gisirikare bifasha imitwe y’iterabwoba ibarwanya.
Imirwano hagati y’ibihugu byombi yubuye mu kwezi gushize aho Pakistan ikomeje gushinja icyo gihugu gucumbikira abarwanyi bayigabaho ibitero nubwo Afghanistan ibihakana.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Afghanistan, Sharafat Zaman Amarkhail, yatangarije BBC ko nta bigo bya gisirikare byari hafi y’icyo kigo ngororamuco.
Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Afghanistan, (UNAMA) zamaganye icyo gitero, zivuga ko hakwiye kubaho ibiganiro bigamije agahenge kandi impande zombi zikubahiriza inshingano n’amategeko mpuzamahanga agamije kurinda abasivili.
Abayobozi ba Afghanistan batangaje ko ikigo cyagabweho igitero cyari kirimo abantu 2 000 kandi umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera.
Ku ruhande rwa Pakistan yavuze ko ibitero byagabwe i Kabul no mu Ntara ya Nangarhar byakoranywe ubushishozi kugira ngo hirindwe kwangiza ibitari bigamijwe, ihakana ko amakuru avugwa na Afghanistan ivuga ko ibyo bavuga ari ibigamije gukura abantu imitima no gukingira ikibaba abarwanyi.
Imibare ya UNAMA igaragaza ko hagati yo ku wa 26 Gashyantare no ku wa 13 Werurwe, abantu 75 bishwe abandi 193 barakomereka muri Afghanistan kubera ibitero.
Mu cyumweru gishize u Bushinwa bwasabye impande zombi zihanganye gutuza, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Wang Yi, yavuganye ku murongo wa telefone n’abayobozi ku mpande zombi abasaba kwirinda gukomeza ubushyamirane bakayoboka ibiganiro.