Pallaso na Alien Skin bararebana ay’ingwe
Imyidagaduro Mu Mahanga

Pallaso na Alien Skin bararebana ay’ingwe

MUTETERAZINA SHIFAH

January 3, 2025

Abahanzi bari mu bakunzwe muri Uganda Pallaso na Alien Skin bararebana ay’ingwe nyuma yaho agatsiko ka Alien Skin kateje akavuyo aho Pallaso yari yakoreye igitaramo akahava atarangije kuririmba.

Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, ubwo Pallaso yari ari kuririmbira muri “The Empele Festival”. Akaza gutungurwa n’agatsiko kateje akavuyo, ubwo yaririmbaga ndetse bituma ava muri iri serukiramuco atarangije kuririmba.

Iyo ntambara ntabwo yarangiriye mu gitaramo gusa, kuko amashusho yagiye hanze agaragaza Pallaso n’agatsiko ke batera mu rugo rwa Alien Skin ruri muri Makindye bakangiza ibintu bitandukanye bucyeye bwaho mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 2 Mutarama 2025.

Icyo gitero yagabweho cyangije byinshi birimo imodoka n’amadirishya y’inzu ya Alien Skin, hakaba hari n’amakuru avuga ko Pallaso hari indirimbo arimo gukora yo kwibasira Alien Skin.

Iri hangana ryaje ryiyongera ku bindi bikorwa by’urugomo Alien Skin amaze iminsi ashinjwa, ibyateye abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga gusaba Leta kugira icyo ibikoraho.

Police yatangaje ko yakiriye ikirego cya Alien Skin, wareze mugenzi we Pallaso kumuterera urugo no kumukorera urugomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala Luke Owoyesigire yagize ati: “Yego dufite ikirego cye (Alien Skin) kirega Pallaso kumuterera urugo akarukoramo urugomo, ubu akaba arimo gukorwaho iperereza.”

Polisi ya Uganda irasaba abantu batandukanye guhagarika imyitwarire y’urugomo n’indi yose idahwitse kuko aho bitazubahirizwa ubwayo izabigiramo uruhare.

Si ubwa mbere aba bahanzi bakozanyijeho kuko no mu 2023 habayeho ibikorwa by’urugomo nk’ibi.

Pallaso n’agatsiko ke bangije imodoka ya Allien Skin
Ibirahure by’amadirishya biri mu byangiritse

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA