Pallaso yanze kwivanga mu makimbirane ya Chameleone na King Saha
Siporo

Pallaso yanze kwivanga mu makimbirane ya Chameleone na King Saha

MUTETERAZINA SHIFAH

November 10, 2026

Umuhanzi wo muri Uganda, Pallaso, yatangaje ko atazivanga mu makimbirane amaze iminsi avugwa hagati ya mukuru we,  Jose Chameleone na King Saha, ashimangira ko nubwo bafitanye isano y’amaraso, afite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku giti cye.

Ikinyamakuru Howwe.ug cyatangaje kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026 ko Pallaso yavuze ko yahisemo kutagira uruhande abogamiraho muri ayo makimbirane, nubwo umwe mu bayagiramo uruhare ari mukuru we.

Pallaso yabivuze ubwo yabazwaga ku mwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ya King Saha na Jose Chameleone, nyuma y’uko bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Uganda bakekaga ko ashobora kubyuririraho akongera guhangana na King Saha.

Yagize ati: “Sinzigera nivanga muri iyi ntambara iri hagati ya King Saha na Chameleone. Nahisemo kuyigendera kure. Ni icyemezo nafashe. Ndi umuvandimwe wa Chameleone, ariko nanjye nifatira ibyemezo ku giti cyanjye.”

Aya magambo aje akurikira andi yavuzwe na Jose Chameleone ku wa 7 Ugushyingo 2026, ubwo yatangazaga ko atazahindura uburyo yamamazamo igitaramo cye yise ‘Chameleone Unlimited’ kugira ngo abikore nk’uko King Saha abigenza.

Ibyo byongeye gukongeza impaka hagati y’abafana b’abo bahanzi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batangiye kugaragaza impungenge ko amakimbirane yabo ashobora no kongera gukurura ubushyamirane hagati ya Pallaso na King Saha.

Pallaso na King Saha basanzwe bafitanye umubano utifashe neza. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubushyamirane bwabo bwageze ku mirwano yabereye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Kampala. Amakimbirane yabo amaze igihe avugwa kandi hari ubwo yagiye ahoshwa n’inzego zitandukanye.

Gusa Pallaso yashimangiye ko kuba Chameleone ari mukuru we bitavuze ko agomba kwinjira mu makimbirane ye n’abandi bantu, kuko na we afite uburenganzira bwo gufata ibyemezo bimureba.

Ibi bibaye mu gihe Jose Chameleone ari kwitegura igitaramo gikomeye yise ‘Chameleone Unlimited’, kizabera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala, ku wa 4 Ukuboza 2026.

Iki gitaramo kigamije kwizihiza imyaka isaga 25 amaze mu muziki, aho ategerejweho guhuriza hamwe abakunzi be mu gitaramo cyo kwishimira urugendo rwe muri uru ruganda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA