Pallaso yatangaje uburyo yubaha Spice Diana
Imyidagaduro

Pallaso yatangaje uburyo yubaha Spice Diana

MUTETERAZINA SHIFAH

March 24, 2026

Umuhanzi uri mu bagezweho Uganda Pallaso, yashimagije cyane imikorere ya Spice Diana n’ubwitange bwe bimugejeje ku iterambere.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Pallaso yavuze ko nubwo we na Spice Diana batakigira umwanya uhagije wo kubonana nk’uko byahoze, ariko amwubahira umurava agira mu kazi ke.

Yagize ati: “Muri iki gihe abantu bihuguyeho, hari igihe mba mfite byinshi nkora na we ni uko, ariko ndamushimira umurava agira n’uburyo amaze kwiteza imbere ndamwubaha cyane, ntitukibona umwanya wo kubonana kenshi nk’uko byahoze ariko hari ubwo muhamagara tukavugana.”

Spice Diana akomeje kuba umwe mu bahanzikazi bakora neza kandi badacika intege muri Uganda, kandi gushimwa n’abandi bahanzi nka Pallaso birushaho gushimangira ko ahagaze neza mu muziki.

Si Pallaso wenyine uvuga ibigwi Spice Diana kuko na Rema Namakula na we yigeze kugaragaza ko nubwo ari bakuru kuri we, hari igihe bifashisha udushya twa Diana mu gukora indirimbo zabo.

Icyo gihe yagize ati: “Bamwe muri twe bamwigiraho nubwo turi bakuru be, tumubonamo ubuhanga butangaje, ndibuka ubwo nari mfite igitaramo yamfashije mu gutegura ibijyanye n’imyambarire twari twambaye kandi nzi abahanzi benshi bamwifashisha mu dushya dutandukanye dutuma akazi kabo karushaho kugenda neza.”

Uretse abahanzi bagenzi be, uyu muhanzikazi yashimangiye igikundiro cye mu mpera z’umwaka wa 2025, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yagaragazaga ko mu bahanzi yakunze kumva kuri Spotify barimo na Spice Diana.

Spice Diana akomeje kwigwizaho igikundiro nyuma y’uko hashize iminsi mike atangaje ko yashinze inzu ye bwite ifasha abahanzi mu gutunganya imiziki yise ‘9Yard’ nyuma gato yo gutangaza ko atagikorana n’uwari umujyanama we Roger Lubega.

Spice Diana yatangiye umuziki mu 2014, azwi ku ndirimbo zirimo Siri Regular, Award, Twookya yaririmbye asubiza Sheebah Karungi bahora bahanganye, Mind your Business n’izindi.

Rema ari mu bahanzi bafatira urugero kuri Spice Diana
Nyuma y’imyaka 12 akora umuziki Spice Diana yashinzemo inzu ifasha abahanzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA