Umuraperi Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe yatangaje ko yatunguwe no gukurikirira itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2025, kuri televiziyo mu gihe abo bari bahatanye bo bari batumwe we ntatumirwe.
Ni ibirori byabaye tariki 21 Ukuboza muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali bitangirwamo ibihembo ku bakora ubuhanzi butandukanye barimo Bruce Melodie wegukanye igihembo cya Alubum nziza y’umwaka.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu ijoro ry’itariki 15 Werurwe 2026, Papa Cyangwe yavuze ko yatunguwe no kubona Alubum ye yaratoranyijwe mu zizahatanira igihembo ariko akaza gutangazwa n’uko atahawe ubutumire bwo kwitabira ibirori byo gutanga ibihembo.
Yagize ati: “Narebye urutonde rwa Alubum zemerewe guhatana mbonamo iyanjye ariko ikintu cyanyemeje ko nubwo yahatanye itazatwara igihembo ni ukuntu ntatumiwe mu birori byo gutanga ibihembo abo twahatanaga bagatumirwa.”
Mu rwenya rwinshi uwo muhanzi yakomeje agaragaza ko byasaga nkaho ntacyo ategereje ku buryo yicaye iwe agakurikira ibyo birori kuri televiziyo nk’abandi bose.
Ati: “Nari nicaye iwanjye ndeba televiziyo, mbona ngo abashyitsi batangiye kuhagera ndavuga nti ko nari ndi mu bahatanye se nkaba ntaratumiwe ubwo ntabwo negukana igihembo, iyo ntumirwa se nibura nkahicara nk’uwahatanye? Bashyiragamo cya kinanga mu gihe bagiye gutangaza uwatsinze nkavuga nti njye sindimo, nabirebeye kuri televiziyo nk’abandi bose narahatanye.”
Igihembo cya Alubum nziza y’umwaka wa 2025 cyegukanywe na “Colorful Generation” ya Bruce Melodie, ihigitse izirimo “Now or Never” ya Papa Cyangwe, “Plenty Love” ya The Ben, hamwe na “Hear to Stay” ya Ariel Wayz.
Papa Cyangwe avuga ko kugeza ubu ageze kure imirimo yo gutunganya Alubum ye ya gatatu ikurikira iya Kabiri yitwa Now or Never yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Universe mu mpera za 2025.
