Papa Francis arwariye mu bitaro i Roma 
Mu Mahanga

Papa Francis arwariye mu bitaro i Roma 

KAMALIZA AGNES

February 14, 2025

Papa Francis, w’imyaka 88 yoherejwe mu Bitaro bya Policlinico Agostino Gemelli i Roma, aho yagiye kwivuriza indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero amaranye igihe izwi nka ‘bronchite’ nkuko byatangajwe na Vatican kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025.

Ibiro bye byatangaje ko yagiye kwivuza nyuma yo kubonana n’abayobozi b’i Vatican,  Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, n’abandi batandukanye nkuko bikubiye mu itangazo.

Ku wa Kane w’icyumeru gishize ni bwo byatangajwe ko Papa Francis arwaye bronchite ariko yakomeje kwakira abantu, akayobora ibiganiro bitandukanye ndetse akanasoma misa muri za Kiliziya ariko yari yarabanje kubwira abantu ko afite ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

Mu myaka ibiri ishize Papa yagize uburwayi butandukanye bwashegeshe ubuzima bwe   burimo ibicurane n’ubundi bwamufashe imyanya y’ubuhumekero.

Papa Francis yagiye ahura n’ibibazo by’uburwayi aho izo bronchite zimwibasira mu bihe by’ubukonje, yagiye akunda kugendera mu kagare cyangwa akifashisha akabando agendagenda ndetse no mu minsi mike ishize yituye hasi inshuro ebyiri akomereka akaboko no ku gakanu.

Yibasiwe kandi na infegisiyo zo mu bihaha ariko kuva byatangazwa ko arwaye na bronchite yagiye agaraza ko ubuzima bwe butameze neza.

Gemelli nibyo bitaro Papa  Francis akunda kwivurizamo no muri  Kamena 2023, ni ho yivurije ibihaha ndetse imyaka ibiri yabanjirije 2023 nabwo yahamaze iminsi itatu  ari guhabwa imiti y’imyanya y’ubuhumekero.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA