Papa Francis yageze i Timor Leste aho akomereje uruzinduko
Mu Mahanga

Papa Francis yageze i Timor Leste aho akomereje uruzinduko

KAMALIZA AGNES

September 9, 2024

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yageze muri Timor-Leste aho yakomerekje uruzinduko amaze iminsi  agirira mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo na Oseyaniya.

Vatican News yatangaje ko ku wa 2 Nzeri ari bwo Papa yatangiye uruzinduko rw’iminsi 12 ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya, kuri uyu wa 09 akaba ari bwo yageze i Dili muri Timor-Leste mu cyiciro cya gatatu cy’urugendo akubutse i Papouasie-Nouvelle-Guinée akaba azasoreza muri Singapore.

Ni uzinduko yatangiriye muri Indoneziya, ahita akurikizaho i Papouasie-Nouvelle-Guinée, ndetse yagiranye ibiganiro na James Marade, Minisitiri w’Intebe wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, kandi ni umwe mu bo babonanye inshuro nyinshi kuva yagera muri iki gihugu.

Uru ruzinduko rw’iminsi 12 rubaye urwa mbere akoze ruzamara igihe kirekire.

Timor-Leste ni igihugu gituwe n’abiganjemo abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ndetse gifatwa nk’igikurikiza amategeko n’amahame bya Vatican.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA