Papa Francis yasubitse uruzinduko rwe muri RDC na  Sudani y’Epfo
Amakuru

Papa Francis yasubitse uruzinduko rwe muri RDC na  Sudani y’Epfo

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 10, 2022

Abisabwe n’abaganga bakurikirana uburwayi bw’amavi amaranye iminsi , Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi  Papa Francis yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’Epfo, guhera taliki 2 kugera ku ya 7 Nyakanga 2022.

Papa Francis w’imyaka 85 amaze igihe kirenga ukwezi agendera mu igare ry’abafite ubumuga kubera uburwayi amaranye iminsi mu ivi. Abaganga bamukurikirana bakaba bamusabye ko atacikiriza ubuvuzi arimo gukorerwa kuko bishobora guhungabanya intambwe bwari bugezeho.

Urubuga www.vaticannews.va rugaragaza ko uruzinduko rwa Papa Francis  muri Afurika rwarimo ibyiciro bibiri, icya mbere ni cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kinshasa no mu mujyi wa Goma, icya kabiri, muri Sudani y’Epfo muri  Djouba.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA