Umukunnyi wa Filime Harerimana Is’haq wamenyekanye cyane nka Papa Iddy muri filimi y’uruhererekane (series) yitwa Umuturanyi, yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa yasangije abamukurikira buca amarenga y’uko ari mu mazi abira ashobora no kumusiga afunzwe bitewe no kwizera inshuti akayigira umuvandimwe.
Ni ibyo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyamabaga kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, avuga ko yakoze byinshi mu buvandimwe ariko aho bigeze bigeye kumukoraho bityo atazongera gukorera mu kivandimwe.
Yanditse ati: “Nubwo nshobora gufungwa nzasiga mbabwiye uwo nzize. Mbega kwizera umuntu kuburyo umugira umuvandimwe kandi we nta mutima afite. Yewe ni yo mpamvu nta kintu nzongera gukora kivandimwe […] Naguhaye byinshi byatumye uba umugabo nta kiguzi muvandimwe. Gusa Imana izagutsinda.”
Ni ubutumwa bwateje urujijo mu bamukurikira ndetse bamwe babishingiraho bakeka ko yaba ari Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge usanzwe ar’umukoresha we muri filimi Umuturanyi, ibyateye bamwe mu bamukurikira kujya ahatangirwa ibitekerezo bakamwihanganisha abandi bakamubwira ko bari babizi ko uwo bakeka azamuhemukira.
Uwitwa mimi_g_montanah: “Mutubwire ni nde? Nizere ko atari Clapton kuko byambabaza.”
Uwiyita Moiseumwe we yagize ati: “Ariko nakubwiye ko Clapton Kibonge azakwigarika none reba.”
Papa Iddy avuze ibi mu gihe yari yaratangiye gushora muri filime aho yari yatangiye gushyira hanze filime ye yise Nyampinga ariko hakaba hari hashize amezi agera muri atandatu idasohoka kandi yarahagaze itarangiye bimwe mu byashyize abakunzi bayo mu gihirahiro.
Ni filime yari igamije gutanga amasomo akomeye ku muryango nyarwanda aho igaragaraza ingaruka zituruka ku babyeyi babyara batiteguye, rimwe na rimwe bigateza amakimbirane akomeretsa abana babo.
Ni filime yakinanyemo n’umugore we ‘Mama Iddy’ basanzwe babana nk’umugore n’umugabo mu buzima busanzwe.
