Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Leo XIV, yageze i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije kwamamaza amahoro ya Kristu ku Isi.
Ku kibuga cy’Indege cya Paris-Orly, Papa Leo yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron.
Ikinyamakuru Vatican Press cyatangaje ko Papa Leo XIV yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Emmanuel Macron mbere yo guhura n’abayobozi mu nzego zo hejuru mu Bufaransa, abahagarariye imiryango itari iya Leta ndetse n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye muri icyo gihugu.
Kuri uyu mugoroba Papa Leo arasoma Misa ibera kuri Stade de France yitabirwa n’abasaga ibihumbi 80 binganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 17 na 35.
Papa Leo XIV kandi arasura Katederali Notre-Dame yongeye gufungurwa ku mugaragaro mu mpera za 2024, nyuma y’imyaka itanu yamaze ivugururwa kubera inkongi ikomeye y’umuriro yayibasiye muri 2019.
Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi agiriye mu Bufaransa kuva myaka 18 ishize.

