Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri
Amakuru

Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri

MICOMYIZA BARINDA FIDELE

November 6, 2026

Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’iminsi 12 mu bihugu bitatu byo muri Amerika y’Epfo, birimo Uruguay, Argentine na Peru, aho azahura n’abayobozi b’ibihugu, abakirisitu, abakene n’abantu bafunzwe, mu rugendo rufite igisobanuro cyihariye kuri we kuko ibi bihugu yabimazemo imyaka myinshi akora ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Uru ruzinduko yarutangiye kuri uyu wa Gatanu kuwa 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibyumweru bitatu abazwe kanseri y’ibihaha, aho abaganga bamukuriyemo agace ko hasi k’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha kari karimo ikibyimba cyagaragaye ko ari kanseri. Nyuma y’ibizamini byakozwe, abaganga batangaje ko yakomeza ingendo kuko ubuzima bwe bwifashe neza.

Papa w’imyaka 71 yahagurutse i Roma mu Butaliyani yerekeza i Montevideo, Umurwa Mukuru wa Uruguay, mu rugendo rwa kure kandi rurerure kurusha izindi yakoze kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika.

Uru rugendo rurihariye kuko Papa Leo XIV ari we wa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akaba yarakoreye ubutumwa bwa gisaseridoti muri Peru kuva mu 1985, nyuma aza no kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Chiclayo kuva mu 2015 kugeza mu 2023. Ibyo byatumye agirana isano ikomeye n’abaturage bo muri Amerika y’Epfo, by’umwihariko abo muri Peru.

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo, yavuze ko ategerezanyije amatsiko gusubira muri ibyo bihugu afata nk’ibifite umwanya wihariye mu buzima bwe.

Yagaragaje ko yifuza ko urwo rugendo ruzafasha gukomeza ukwemera, kuvugurura icyizere no kongera gukongeza umuriro w’urukundo muri ibyo bihugu.

Uru rugendo kandi ruzaba umwanya wo kugaruka ku bibazo byugarije abaturage bo muri aka karere, birimo ubusumbane mu bukungu, ubukene, ihohoterwa, kugabanyuka kw’abaturage mu bice bimwe na bimwe no kugabanyuka kw’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Uruguay: Igihugu cya mbere asuye gifite umubare muto w’Abagatolika

Urugendo rwa Papa Leo XIV ruratangirira muri Uruguay aho biteganyijwe ko ari bugere saa tatu n’igice z’ijoro ku Isaha y’i Kigali. Iki Gihugu ni kimwe mu bikize muri Amerika y’Epfo ariko gifite umubare muto w’abaturage bagendera ku myemerere ya Kiliziya Gatolika ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri aka Karere.

Muri uru ruzinduko kandi hakajijwe ingamba z’umutekano, aho abapolisi bagera ku 5 000 n’abasirikare 1 000 ari bo bazaba bagucunga umutekano w’ibikorwa azitabira.

Papa azakoresha imodoka yabugenewe izwi nka Popemobile, anyure ku muhanda uca ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Montevideo, mbere yo guhura na Perezida wa Uruguay, Yamandú Orsi, no kwitabira ibikorwa byo kumwakira ku mugaragaro.

Nubwo Uruguay ari igihugu kitagira umubare munini w’Abagatolika ugereranyije n’ibindi byo muri aka Karere, uruzinduko rwa Papa rwagaragaje ko hari abantu benshi barufitiye amatsiko, harimo n’abatari abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Karidinali Daniel Sturla, Arikiyepisikopi wa Montevideo, yabwiye AFP ko abantu benshi bashishikajwe n’uruzinduko rwa Papa, kandi ko inyota yo kumubona irenze kuba ari abakirisitu Gatolika.

Yavuze ko amatike yo kwitabira Misa zizabera mu mijyi ya Paysandú na Florida yashize vuba.

Urugendo rwa Papa muri Uruguay ruranagaruka ku bibazo by’imibanire n’imyemerere, kuko iki gihugu cyemeje gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, gukuramo inda ndetse no gufashwa gupfa ku bushake (euthanasia), byemejwe mu mategeko mu mwaka ushize.

Ibyo bitandukanye n’imyemerere gakondo ya Kiliziya Gatolika, bityo biteganyijwe ko Papa azashimangira agaciro ko kurinda ubuzima bw’umuntu no kubungabunga indangagaciro z’umuryango.

Argentine: Urugendo rufite igisobanuro cyihariye nyuma y’urupfu rwa Papa Francis

Ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo, Papa Leo XIV azakomereza urugendo muri Argentine, igihugu cyavukiyemo Papa Francis wamubanjirije, ariko akaba atarigeze asubirayo nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika mu 2013.

Uru ruzinduko rufatwa nk’urwihariye kuko Papa Leo XIV azaba asuye igihugu cy’uwamubanjirije, mu gihe na we ubwe afite amateka akomeye muri Amerika y’Epfo.

Impuguke mu makuru ya Vatikani, Christopher White, yabwiye AFP ko urwo rugendo rufite igisobanuro cyihariye mu mateka ya ba Papa bombi.

Yagize ati: “Papa Francis, wabaye uwa mbere wavukiye muri Amerika y’Epfo, ntiyigeze asubira mu gihugu cye. Leo, ufite ubwenegihugu bwa Peru, we arakomeza uwo murage.”

Muri Argentine, Papa Leo XIV azahura na Perezida Javier Milei, abayobozi b’inzego za Leta, abahagarariye sosiyete sivile n’amadini atandukanye. Azanasura gereza ya Leta iri i Buenos Aires, ahure n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika, urubyiruko n’abakora ibikorwa by’imibereho myiza.

Iki gihugu na cyo gihanganye n’ibibazo by’ubukene, ubushomeri n’ingaruka z’ubukungu ku baturage. Mu gice cya mbere cya 2026, umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene wageze kuri 32,3%, nk’uko imibare yatangajwe muri icyo gihugu ibigaragaza.

Peru: Igice cy’urugendo gitegerejwe cyane kubera amateka ye muri icyo gihugu

Urugendo rwa Papa Leo XIV azarusoreza muri Peru, igihugu afiteho amateka akomeye kuko ari ho yamaze imyaka myinshi akorera ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika, mbere yo kuzamuka mu nzego zayo kugeza abaye Papa.

Impuguke Christopher White yavuze ko kugera kwa Papa muri Peru bizaba ari umwanya wuzuye amarangamutima n’ibimenyetso by’amateka.

Muri icyo gihugu, abaturage bamaze iminsi bitegura kumwakira. Mu Murwa Mukuru Lima, abacuruzi batangiye kugurisha imipira n’amashapure (rosaries) biriho ifoto ye, mu gihe hari n’imigati yahawe izina rye iri kugurishwa mu nzu zikora imigati.

Abagore bafungiye muri gereza na bo barimo gukora ibipupe bifite ishusho ya Papa Leo XIV.

Mu Mujyi wa Callao, hubatswe igishushanyo kinini cya Papa gifite metero 14 z’uburebure, kikaba kiri mu bimenyetso by’uburyo abaturage biteguye uruzinduko rwe.

Azanasubira mu bice yakoreyemo ubutumwa bwa gisaseridoti, birimo Diyosezi ya Chiclayo yayoboye nk’umwepiskopi kuva mu 2015 kugeza mu 2023.

Biteganyijwe ko azasangira amafunguro n’abapadiri yakoranye na bo muri iyo Diyosezi, ndetse akanagirira uruzinduko rwihariye mu ishapeli ya San Óscar A. Romero, iri mu nyubako zifitanye isano n’amateka y’ubutumwa bwe muri ako Karere.

Uru ruzinduko ruzaba n’umwanya wo kongera guhura n’abantu yakoranye na bo mu gihe yari akiri Robert Francis Prevost, izina yitwaga mbere yo kuba Papa.

Mu mujyi wa Callao, hubatswe igishushanyo kinini cya Papa gifite metero 14 z’uburebure, kikaba kiri mu bimenyetso by’uburyo abaturage biteguye uruzinduko rwe.
Biteganyijwe ko azasoma Misa muri Shapeli ya San Óscar A. Romero, yagize uruhare rwo kubakaho ubwo yari mu butumwa muri aka gace.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA