Papa mushya yabonetse, yitwa Robert Francis Prevost
Mu Mahanga

Papa mushya yabonetse, yitwa Robert Francis Prevost

KAMALIZA AGNES

May 8, 2025

Kuri uyu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 08 Gicurasi 2025, i Vatican hejuru ya Chapele ya Sistine hazamutse umwotsi w’umweru, bivuze ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yabonetse.

Yitwa Robert Francis Prevost (Papa Leo XIV), akaba Umunyamerika w’imyaka 69 aho yavutse mu mwaka wa 1955 muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Karidinali Protodeacon Dominique Mamberti, niwe watangaje ko Papa mushya yabonetse.

Yagize ati: “N’umunezero mwinshi ndabamenyesha ko dufite Papa. Nyiricyubahiro Nyagasani Robert Francis  Karidinali w’Itorero ryera wafashe izina  Leo XIV.”

Papa abonetse nyuma y’uko amatora y’ejo ku wa 07 Gicurasi no mu gitondo cy’uyu wa kane hazamautse umwotsi w’umukara, usobanuye ko yari ataraboneka.

Papa Leo XIV asimbuye Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025  azize indwara z’ubuhumekero yari amarenye iminsi.

Nyuma y’umwotsi w’umweru abantu basazwe n’ibyishimo
Amarira y’umunezero yabaye ni kimwe mu byaranze abari bategereje Papa mushya
Akanyamuneza ni kose ku bakirisitu Gatolika

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA