Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis kuri iki cyumweru tariki ya 22 10 2023, yasabye ko intambara ya Hamas na Isiraheli yahagarara ndetse anasaba ko abagiraneza bita ku burenganzira bwa muntu bakwemererwa bakajya gutanga ubufasha ku baturage bari mu kaga muri Gaza.
Ubwo yaturaga igitambo cya Misa muri Basirika ya Mutagatifu Petero i Roma, Papa Francis yakomoje ku ntambara y’umutwe w’abanya Palestine Hamas na Isiraheli, yumvikanisha ko nta cyiza cy’intambara ko ingaruka zayo ari ugusenya gusa.
Yagize ati: “Intambara ntabwo igeze ku ntsinzi, hose usanga yangiza ndetse igasenya byinshi mu busabane n’urukundo mu bantu. Bavandimwe nimusigeho nimusigeho’’
Yakomeje agira ati: “Ndasabira abagira neza bita ku burenganzira bwa muntu ko bahabwa inzira banyuramo bajya gutanga imfashanyo ku bazikeneye’’.
Kuva umutwe wa Hamas watangira kurasa ibisasu kuri Isiraheli , tariki ya 7 Ukwakira 2023, abaturage b’Abanya Isiraheli barenga 1400 bamaze kuhaburira ubuzima.
Iki gihe Isiraheli na yo yatangiye kohereza bombe zikomeye mu bice bya Gaza no hafi yayo, kuri ubu zimaze guhitana abarenga ibihumbi 4 300 by’abanya Palestine biganjemo abasivili kuko akenshi bivugwa ko uyu mutwe wa Hamas wikinga mu baturage bityo ibibombe byoherezwa na Isiraheli bikica benshi.
Amakuru ava i Vatican mu biro bya Papa avuga ko Papa anaherutse kuganira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden amubwira ko ubufasha bwe bukenewe kugira ngo iyi ntambara ihagarare ndetse hakanashakwa inzira zose zishoboka ngo amahoro agaruke.
Kuri ubu abita ku burenganzira bwa muntu bakomeje gutakamba ngo babone uko bageza ubufasha ku babayeho nabi muri Gaza mu gihe Isiraheli yamaze guhagarika inzira zose zanyuragamo amazi, ibiribwa n’umuriro w’amashanyarazi ziwerekeza muri aka gace.
Icyakora ku ikubitiro ibimodoka 20 ni byo byemerewe kwinjira muri Gaza kuri uyu wa Gatandatu, kujyana ibiribwa ku baturage,gusa umuryango w’Abibumbye Loni utangaza ko ibi biribwa byabaye iyanga ku mbaga y’abaturage barenga miliyoni 2.4 bashonje bategereje abagiraneza babagoboka muri ibyo bihe by’amage barimo.
Ni mu gihe Abanyamerika babiri baherutse kurekurwa na Hamas nyuma yo kubashimuta, icyokora hari amakuru avuga ko hari abandi baturage 200 bashimuswe n’uyu mutwe utararekura.
ZIGAMA THEONESTE